Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDONEZIYA

Twongeye kubana!

Byavuzwe na Linda na Sally Ong

Twongeye kubana!

Linda: Igihe nari mfite imyaka 12, mama yambwiye ko nari mfite murumuna wanjye wari waragiye kurererwa ahandi. Nibazaga niba na we yari yaravukanye ubumuga bwo kutumva nkanjye. Ariko nakuze ntamuzi.

Sally: Sinari nzi ko abanderaga batari ababyeyi banjye. Umumama wanderaga yarankubitaga cyane kandi akamfata nk’umuja. Ibyo byatumye nkura mfite agahinda kandi nkigunga, bikaba bitari binyoroheye kuko navukanye ubumuga bwo kutumva. Hanyuma nahuye n’Abahamya ba Yehova batangira kunyigisha Bibiliya. Umumama wanderaga abimenye, yankubise umukandara kandi ahindura ingufuri z’inzugi maze akajya amfungirana mu nzu. Maze kugira imyaka 20, navuye mu rugo njya kubana n’Abahamya. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012, narabatijwe.

Linda: Igihe nari mfite imyaka 20, Abahamya ba Yehova batangiye kunyigisha Bibiliya. Nyuma yaho, natangiye kujya mu makoraniro y’intara yaberaga i Jakarta, aho porogaramu yasemurwaga mu rurimi rw’amarenga. Nahahuriye n’abandi benshi bafite ubumuga bwo kutumva, harimo n’Umuhamya w’umukobwa wabaga muri Sumatra ya Ruguru witwaga Sally. Numvaga mukunze ariko simenye impamvu.

Sally: Jye na Linda twabaye incuti. Nabonaga dusa, ariko simbitindeho.

Linda: Muri Kanama 2012, hasigaye umunsi umwe ngo mbatizwe, nifuje cyane kubona murumuna wanjye wari warazimiye. Ninginze Yehova cyane musaba ko yamfasha kumubona, kuko nifuzaga kumubwiriza. Bidatinze, mama yakiriye ubutumwa atari yiteze bwari bwoherejwe n’umuntu wari uzi amakuru ya murumuna wanjye wari warazimiye. Byaje kurangira mbonanye na Sally!

Sally: Igihe Linda yambwiraga ko nari murumuna we yari amaze igihe kirekire yarabuze, nahise mfata indege njya i Jakarta kumureba. Nasanze Linda, papa, mama n’undi mukuru wanjye baje kunsanganira ku kibuga cy’indege. Numvise bindenze! Twarahoberanye kandi turasomana, ngeze kuri mama bwo tunanirwa kurekurana. Mbese, byari amarira gusa. Papa na mama bansabye imbabazi barira bitewe n’uko bantanze nkajya kurerwa n’abandi babyeyi, nuko twese turarira maze twongera guhoberana.

Linda: Kubera ko twarerewe ahantu hatandukanye, twari dufite imico na kamere bitandukanye. Ariko twitoje kwihanganirana kandi turakundana cyane.

Sally: Ubu jye na Linda turabana kandi duteranira mu itorero rikoresha ururimi rw’amarenga ry’i Jakarta.

Linda: Jye na Sally twamaze imyaka isaga 20 twaratandukanyijwe. Dushimira Yehova ko twongeye kubana!