4-A
Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi
Uko ibivugwa mu Mavanjiri ane bikurikirana hakurikijwe igihe byabereye
Imbonerahamwe zikurikira zifite amakarita bijyanye agaragaza ingendo Yesu yakoze n’aho yagiye abwiriza. Utwambi turi ku makarita ntitugaragaza inzira nyayo Yesu yaciyemo, ahubwo tugaragaza icyerekezo. Akamenyesto “ah.” gasobanura “ahagana.”
Kugeza ku murimo wa Yesu
IGIHE |
AHANTU |
IBYABAYE |
MATAYO |
MARIKO |
LUKA |
YOHANA |
---|---|---|---|---|---|---|
3 M.Y. |
Yerusalemu, mu rusengero |
Marayika Gaburiyeli ahanurira Zekariya ivuka rya Yohana Umubatiza |
||||
ah. 2 M.Y. |
Nazareti; Yudaya |
Marayika Gaburiyeli ahanurira Mariya ko azabyara Yesu; ajya gusura Elizabeti |
||||
2 M.Y. |
Imisozi y’i Yudaya |
Yohana Umubatiza avuka akanitwa izina; Zekariya ahanura; Yohana mu butayu |
||||
2 M.Y., ah. 1 Ukw. |
Betelehemu |
Ivuka rya Yesu “Jambo aba umubiri” |
1:14 |
|||
Hafi y’i Betelehemu, Betelehemu |
Umumarayika atangariza abashumba ubutumwa bwiza; abamarayika basingiza Imana; abashumba basura uruhinja |
|||||
Betelehemu; Yerusalemu |
Yesu akebwa (ku munsi wa 8); ababyeyi be bamujyana mu rusengero (nyuma y’iminsi 40) |
|||||
1 M.Y. cg 1 N.Y. |
Yerusalemu; Betelehemu; Egiputa; Nazareti |
Asurwa n’abaragurisha inyenyeri; umuryango we uhungira muri Egiputa; Herode yica abana; umuryango we uva muri Egiputa ugatura i Nazareti |
||||
12, Pasika |
Yerusalemu |
Yesu afite imyaka cumi n’ibiri ajya mu rusengero akabaza ibibazo abigisha |
||||
Nazareti |
Asubira i Nazareti; agakomeza kugandukira ababyeyi; yiga ububaji; Mariya arera abandi bahungu bane, n’abakobwa (Mt 13:55, 56; Mr 6:3) |
|||||
29, ku muhindo |
Ubutayu, Uruzi rwa Yorodani |
Yohana Umubatiza atangira umurimo we |
1:6-8 |