Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

5

Ubutumwa bwo muri Bibiliya

Ubutumwa bwo muri Bibiliya

Yehova Imana afite uburenganzira bwo gutegeka. Uburyo bwe bwo gutegeka ni bwo bwiza kurusha ubundi. Umugambi afitiye isi n’abayituye uzasohozwa.

Nyuma ya 4026 M.Y.

“Inzoka” yashidikanyije ku burenganzira Yehova afite bwo gutegeka, inashidikanya ku buryo bwe bwo gutegeka. Yehova yasezeranyije kuzashyiraho “urubyaro” rwari kuzamenagura inzoka ari yo Satani (Intangiriro 3:1-5, 15). Icyakora, Yehova yahaye abantu igihe cyo kwitegeka bayobowe n’iyo nzoka.

1943 M.Y.

Yehova yabwiye Aburahamu ko “urubyaro” rwasezeranyijwe rwari kuzamukomokaho.​—Intangiriro 22:18.

Nyuma ya 1070 M.Y.

Yehova yijeje Umwami Dawidi n’umuhungu we Salomo ko “urubyaro” rwasezeranyijwe rwari kuzakomoka mu muryango wabo.​—2 Samweli 7:12, 16; 1 Abami 9:3-5; Yesaya 9:6, 7.

29

Yehova yagaragaje ko Yesu ari we ‘rubyaro’ rwasezeranyijwe kandi ko ari umuragwa w’intebe y’ubwami ya Dawidi.​—Abagalatiya 3:16; Luka 1:31-33; 3:21, 22.

33

Satani ari we nzoka yakomerekeje “urubyaro” rwasezeranyijwe igihe yicishaga Yesu. Yehova yazuriye Yesu kuba mu ijuru, yemera agaciro k’ubuzima butunganye bwe, haba habonetse uburyo bwo kubabarira abakomoka kuri Adamu ibyaha byabo no kuzabaha ubuzima bw’iteka​—Intangiriro 3:15; Ibyakozwe 2:32-36; 1 Abakorinto 15:21, 22.

Ahagana 1914

Yesu yajugunye ku isi inzoka ari yo Satani kugira ngo ihamare igihe gito.​—Ibyahishuwe 12:7-9, 12.

Mu gihe kizaza

Yesu azafunga Satani mu gihe cy’imyaka 1.000 hanyuma amurimbure, ari byo bigereranywa no kumumenagura umutwe. Umugambi Yehova yari afitiye isi n’abantu uzaba ushohojwe, izina rye rivanweho umugayo kandi abe agaragaje ko ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga.​—Ibyahishuwe 20:1-3, 10; 21:3, 4.