Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

4-F

Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi—Umurimo Yesu yakoreye mu burasirazuba bwa Yorodani nyuma yaho

Ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi—Umurimo Yesu yakoreye mu burasirazuba bwa Yorodani nyuma yaho

IGIHE

AHANTU

IBYABAYE

MATAYO

MARIKO

LUKA

YOHANA

32, nyuma y’Umunsi Mukuru wo Gutaha Urusengero

Betaniya hakurya ya Yorodani

Ajya aho Yohana yabatirizaga; benshi bizera Yesu

     

10:40-42

Pereya

Yigishiriza mu migi no mu midugudu, ajya i Yerusalemu

   

13:22

 

Abatera inkunga yo kwinjira mu irembo rifunganye; aririra Yerusalemu

   

13:23-35

 

Birashoboka ko ari i Pereya

Yigisha isomo ryo kwicisha bugufi; imigani: imyanya y’icyubahiro, n’abashyitsi batanze impamvu z’urwitwazo

   

14:1-24

 

Kubara icyo kuba umwigishwa bisaba

   

14:25-35

 

Imigani: intama yazimiye, igiceri cyatakaye, umwana w’ikirara

   

15:1-32

 

Imigani: igisonga gikiranirwa, umukire na Lazaro

   

16:1-31

 

Yigisha iby’ibisitaza; kubabarira no kwizera

   

17:1-10

 

Betaniya

Lazaro apfa akanazurwa

     

11:1-46

Yerusalemu; Efurayimu

Umugambi wo kwica Yesu; yigendera

     

11:47-54

Samariya; Galilaya

Akiza ababembe icumi, akavuga uko Ubwami bw’Imana buzaza

   

17:11-37

 

Samariya cyangwa Galilaya

Imigani: umupfakazi watitirizaga, Umufarisayo n’umukoresha w’ikoro

   

18:1-14

 

Pereya

Yigisha ibyo gushaka no gutana

19:1-12

10:1-12

   

Aha abana umugisha

19:13-15

10:13-16

18:15-17

 

Ikibazo cyabajijwe n’umukire; umugani w’abakozi mu ruzabibu n’umushahara ungana

19:16–20:16

10:17-31

18:18-30

 

Wenda ni i Pereya

Ahanura bwa 3 iby’urupfu rwe

20:17-19

10:32-34

18:31-34

 

Yakobo na Yohana basabirwa imyanya mu Bwami

20:20-28

10:35-45

   

Yeriko

Anyura i Yeriko; ahumura impumyi 2; asura Zakayo; umugani wa mina icumi

20:29-34

10:46-52

18:35–19:28