Inyigisho zishingiye ku ijambo ry'Imana

Inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana

Irebere ibisubizo Bibiliya itanga ku bibazo 20 abantu bakunze kwibaza.

IKIBAZO CYA 1

Imana ni nde?

Amadini menshi yigisha ko Imana utapfa kuyimenya kuko ari amayobera. Icyakora si uko Bibiliya ibivuga.

IKIBAZO CYA 2

Wakwiga ute ibyerekeye Imana?

Ese gusoma Bibiliya gusa birahagije?

IKIBAZO CYA 3

Ni nde wanditse Bibiliya?

Ese Bibiliya ni igitabo kirimo ubwenge bw’abantu cyangwa ubwenge bw’Imana?

IKIBAZO CYA 4

Ese Bibiliya ivuga ukuri mu birebana na siyansi?

Niba Bibiliya yaraturutse ku Mana yagombye kuvuga ibintu bihuje n’ukuri igihe ivuga ibya siyansi.

IKIBAZO CYA 5

Ni ubuhe butumwa bukubiye muri Bibiliya?

Imirongo y’Ibyanditswe icumi igaragaza umutwe rusange wa Bibiliya.

IKIBAZO CYA 6

Ni iki Bibiliya yari yarahanuye kuri Mesiya?

Hari ubuhanuzi bwinshi bwasohoreye kuri Yesu kandi nta ruhare na ruto abigizemo.

IKIBAZO CYA 7

Ni iki Bibiliya yari yarahanuye ku gihe turimo?

Ese kuba intambara, inzara, ubwicamategeko no guta umuco birushaho kwiyongera bigaragaza iki?

IKIBAZO CYA 8

Ese Imana ni yo yaryozwa imibabaro igera ku bantu?

Ese Imana iduteza imibabaro kugira ngo itugerageze?

IKIBAZO CYA 9

Kuki abantu bababara?

Niba Imana atari yo ituma abantu bababara, ni nde ubiteza?

IKIBAZO CYA 10

Ni ibihe bintu Bibiliya idusezeranya mu gihe kiri imbere?

Ibyiringiro bihebuje biri muri Bibiliya bishobora kugutangaza.

IKIBAZO CYA 11

Iyo umuntu apfuye bigenda bite?

Ese iyo umuntu apfuye hari ahandi hantu ajya?

IKIBAZO CYA 12

Ni ibihe byiringiro dufite ku birebana n’abapfuye?

Ese iyo umuntu apfuye biba birangiye?

IKIBAZO CYA 13

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’akazi?

Abantu benshi bumva akazi kabarambira ku buryo bifuza igihe bazabaho badakora. Ese ibyo ni byo Imana yashakaga?

IKIBAZO CYA 14

Wakora iki kugira ngo ucunge neza umutungo wawe?

Inama zo muri Bibiliya zihuje n’igihe zishobora kugufasha gucunga neza umutungo wawe no kutaba imbata y’ubutunzi.

IKIBAZO CYA 15

Wakora iki kugira ngo ubone ibyishimo?

Bibiliya igaragaza icyo wakora kugira ngo ubone ibyishimo kandi unyurwe.

IKIBAZO CYA 16

Wakora iki kugira ngo wihanganire imihangayiko?

Niba ujya wumva ibibazo byakurenze, Bibiliya ishobora kugufasha.

IKIBAZO CYA 17

Bibiliya yafasha ite umuryango wawe?

Irebere icyo wakora kugira ngo umuryango wawe ugire amahoro n’ibyishimo.

IKIBAZO CYA 18

Wakora iki kugira ngo wegere Imana?

Ushobora kuba incuti y’Imana.

IKIBAZO CYA 19

Ni ubuhe butumwa buri mu bitabo bitandukanye bigize Bibiliya?

Reba ibikubiye muri Bibiliya.

IKIBAZO CYA 20

Wakora iki kugira ngo gusoma Bibiliya bikugirire akamaro?

Aho waba ugeze hose usoma Bibiliya gushaka ibisubizo by’ibi bibazo bine bizakugirira akamaro.