IKIBAZO CYA 10
Ni ibihe bintu Bibiliya idusezeranya mu gihe kiri imbere?
“Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”
“Isi ihoraho iteka ryose.”
“Urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose, kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose.”
“Icyo gihe amaso y’impumyi azahumuka, n’amatwi y’ibipfamatwi azibuke. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impala, n’ururimi rw’ikiragi rurangurure ijwi ry’ibyishimo. Amazi azadudubiriza mu butayu n’imigezi itembe mu kibaya cy’ubutayu.”
“Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”
“Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi, kuko abantu banjye bazarama iminsi myinshi nk’ibiti, kandi abo natoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo.”