Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 12

Ni ibihe byiringiro dufite ku birebana n’abapfuye?

Ni ibihe byiringiro dufite ku birebana n’abapfuye?

“Ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bakumva ijwi rye bakavamo.”

Yohana 5:28, 29

“Hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.”

Ibyakozwe 24:15

“Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe y’ubwami, maze imizingo iraramburwa. Ariko haramburwa n’undi muzingo, ari wo muzingo w’ubuzima. Nuko abapfuye bacirwa imanza zishingiye ku byanditswe muri iyo mizingo hakurikijwe ibyo bakoze. Nuko inyanja igarura abapfuye bo muri yo, kandi urupfu n’imva na byo bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza hakurikijwe ibyo buri muntu ku giti cye yakoze.”

Ibyahishuwe 20:12, 13