Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 1

Imana ni nde?

Imana ni nde?

“Kugira ngo abantu bamenye ko wowe witwa Yehova, ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.”

Zaburi 83:18

“Mumenye ko Yehova ari Imana. Ni we waturemye si twe twiremye. Turi ubwoko bwe.”

Zaburi 100:3

“Ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye, kandi nta wundi nzaha icyubahiro cyanjye, n’ikuzo ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.”

Yesaya 42:8

“Umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa.”

Abaroma 10:13

“Birumvikana ko buri nzu yose igira uyubaka, ariko uwubatse ibintu byose ni Imana.”

Abaheburayo 3:4

“Nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya byose? Ni we ugaba ingabo zabyo akurikije umubare wabyo, byose akabihamagara mu mazina. Kubera ko afite imbaraga nyinshi akagira ubushobozi n’ububasha, nta na kimwe kizimira.”

Yesaya 40:26