Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 2

Wakwiga ute ibyerekeye Imana?

Wakwiga ute ibyerekeye Imana?

“Iki gitabo cy’amategeko ntikikave mu kanwa kawe, ujye ugisoma ku manywa na nijoro wibwira kugira ngo witwararike ukore ibyanditswemo byose, kuko ari bwo uzatunganirwa mu nzira yawe, ukagaragaza ubwenge mu byo ukora.”

Yosuwa 1:8

“Bakomeza gusoma mu gitabo mu ijwi riranguruye, basoma amategeko y’Imana y’ukuri, barayasobanura kandi barayumvikanisha, bakomeza gufasha abantu gusobanukirwa ibyasomwaga.”

Nehemiya 8:8

“Hahirwa umuntu utagendera mu migambi y’ababi, ntahagarare mu nzira z’abanyabyaha . . . , ahubwo amategeko ya Yehova ni yo yishimira, kandi amategeko ye ayasoma ku manywa na nijoro yibwira. . . . Ibyo akora byose bizagenda neza.”

Zaburi 1:1-3

“Filipo ariruka agenda iruhande rw’iryo gare, yumva uwo mugabo asoma mu ijwi riranguruye igitabo cy’umuhanuzi Yesaya. Nuko aramubaza ati “ese ibyo usoma urabisobanukiwe koko?” Na we aramusubiza ati “mu by’ukuri se, nabisobanukirwa nte ntabonye unyobora?”

Ibyakozwe 8:30, 31

“Imico yayo itaboneka, ari yo bubasha bwayo bw’iteka n’Ubumana bwayo, igaragara neza kuva isi yaremwa, kuko igaragarira mu byaremwe, ku buryo batagira icyo kwireguza.”

Abaroma 1:20

“Ibyo ujye ubitekerezaho, abe ari byo uhugiramo kugira ngo amajyambere yawe agaragarire bose.”

1 Timoteyo 4:15

“Nimucyo kandi tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe.”

Abaheburayo 10:24, 25

‘Niba muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze abusabe Imana kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro; kandi azabuhabwa.’

Yakobo 1:5