Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 16

Wakora iki kugira ngo wihanganire imihangayiko?

Wakora iki kugira ngo wihanganire imihangayiko?

“Ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira. Ntazigera yemera ko umukiranutsi anyeganyezwa.”

Zaburi 55:22

“Imigambi y’umunyamwete izana inyungu, ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena.”

Imigani 21:5

“Ntutinye kuko ndi kumwe nawe. Ntukebaguze kuko ndi Imana yawe. Nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri. Nzakuramiza ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka.”

Isaiah 41:10

“Ni nde muri mwe ushobora kongera n’umukono umwe ku gihe ubuzima bwe buzamara, abiheshejwe no guhangayika?”

Matthew 6:27

“Ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije.”

Matayo 6:34

‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’

Abafilipi 1:10

“Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu.”

Abafilipi 4:6, 7