Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 3

Ni nde wanditse Bibiliya?

Ni nde wanditse Bibiliya?

“Mose yandika amagambo yose Yehova yamubwiye.”

Kuva 24:4

“Daniyeli yeretswe ibintu mu nzozi aryamye ku buriri bwe. Nuko yandika ibyo yarose kandi abivuga byose uko byakabaye.”

Daniyeli 7:1

‘Igihe mwakiraga ijambo ry’Imana twababwiye, ntimwaryemeye nk’ijambo ry’abantu, ahubwo mwemeye ko ari ijambo ry’Imana.’

1 Abatesalonike 2:13

“Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha.”

2 Timoteyo 3:16

“Nta na rimwe ubuhanuzi bwigeze buzanwa n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.”

2 Petero 1:21