Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 7

Ni iki Bibiliya yari yarahanuye ku gihe turimo?

Ni iki Bibiliya yari yarahanuye ku gihe turimo?

“Igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi. . . . Ibyo bintu byose bizaba ari intangiriro yo kuramukwa.”

Matayo 24:7, 8

“Abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka kandi bazayobya benshi. Kubera ko kwica amategeko bizagwira, urukundo rw’abantu benshi ruzakonja.”

Matayo 24:11, 12

“Nimwumva iby’intambara n’inkuru zivuga iby’intambara, ntibizabakure umutima kuko ibyo bintu bigomba kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.”

Mariko 13:7

“Hazabaho imitingito ikomeye, kandi hirya no hino hazabaho ibyorezo by’indwara n’inzara; nanone abantu bazabona ibintu biteye ubwoba n’ibimenyetso bikomeye biturutse mu ijuru.”

Luka 21:11

“Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, ari abahemu, badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona, bakunda ibinezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwiyegurira Imana ariko batemera imbaraga zako.”

2 Timoteyo 3:1-5