Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 6

Ni iki Bibiliya yari yarahanuye kuri Mesiya?

Ni iki Bibiliya yari yarahanuye kuri Mesiya?

UBUHANUZI

‘Nawe Betelehemu Efurata, muri wowe hazava umutware uzakora ibyo nshaka muri Isirayeli.’

Mika 5:2

UKO BWASOHOYE

“Yesu amaze kuvukira i Betelehemu y’i Yudaya ku ngoma y’umwami Herode, abantu baragurisha inyenyeri baturutse iburasirazuba baje i Yerusalemu.”

Matayo 2:1

UBUHANUZI

“Bigabanya imyenda yanjye, bagakoresha ubufindo kugira ngo bagabane imyambaro yanjye.”

Zaburi 22:18

UKO BWASOHOYE

“Abasirikare bamaze kumanika Yesu, bafata imyitero ye bayigabanyamo kane . . . ariko iyo kanzu ntiyari ifite uruteranyirizo, kuko yari iboshye kuva hejuru kugeza hasi. Nuko baravugana bati ‘ntituyitanyure, ahubwo dukoreshe ubufindo kugira ngo tumenye uri bube nyirayo.’”

Yohana 19:23, 24

UBUHANUZI

“Arinda amagufwa ye yose; nta na rimwe ryavunitse.”

Zaburi 34:20

UKO BWASOHOYE

“Bageze kuri Yesu, basanga yamaze gupfa, ntibamuvuna amaguru.”

Yohana 19:33

UBUHANUZI

“Ibicumuro byacu ni byo yaterewe icumu.”

Yesaya 53:5

UKO BWASOHOYE

“Umwe mu basirikare amutikura icumu mu rubavu, ako kanya havamo amaraso n’amazi.”

Yohana 19:34

UBUHANUZI

“Bampa ibihembo byanjye bingana n’ibiceri by’ifeza mirongo itatu.”

Zekariya 11:12, 13

UKO BWASOHOYE

“Hanyuma umwe muri ba bandi cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyota asanga abakuru b’abatambyi, maze arababwira ati ‘muzampa iki ngo mbereke uko mwamufata?’ Bamusezeranya kumuha ibiceri by’ifeza mirongo itatu.”

Matayo 26:14, 15; 27:5