Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 18

Wakora iki kugira ngo wegere Imana?

Wakora iki kugira ngo wegere Imana?

“Wowe wumva amasengesho, abantu b’ingeri zose bazaza aho uri.”

Zaburi 65:2

“Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe.”

Imigani 3:5, 6

“Ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”

Yohana 17:3

‘Imana ntiri kure y’umuntu wese muri twe.’

Ibyakozwe 17:27

“Icyo nkomeza gusenga nsaba ni iki: ni uko urukundo rwanyu rwarushaho kugwira, hamwe n’ubumenyi nyakuri n’ubushishozi bwose.”

Abafilipi 1:9

‘Niba muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze abusabe Imana kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro; kandi azabuhabwa.’

Yakobo 1:5

“Mwegere Imana na yo izabegera. Nimukarabe ibiganza mwa banyabyaha mwe, kandi mweze imitima yanyu mwa bantu b’imitima ibiri mwe.”

Yakobo 4:8

“Gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro.”

1 Yohana 5:3