Ababyeyi
Kuki Yehova yatangije ishyingiranwa?
Ababyeyi bagombye kubona bate abana babo?
Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Abana; Abakiri bato”
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 33:4, 5—Yakobo yabonaga ko abana ari umugisha uturuka kuri Yehova
-
Kuva 1:15, 16, 22; 2:1-4; 6:20—Ababyeyi ba Mose ari bo Amuramu na Yokebedi bemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo akomeze kubaho
-
Ababyeyi basabwa gukorera iki abana babo?
Gut 6:6, 7; 11:18, 19; Img 22:6; 2Kr 12:14; 1Tm 5:8
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Sm 1:1-4—Elukana yajyanaga umuryango we i Shilo mu minsi mikuru, kandi agakora ku buryo buri mwana agira uruhare muri iyo minsi mikuru
-
Luka 2:39, 41—Yozefu na Mariya bavaga i Nazareti n’amaguru bakajya i Yerusalemu mu munsi mukuru wa Pasika bari kumwe n’abana babo
-
Gutoza abana kugendera mu nzira za Yehova bigira akahe kamaro?
Reba nanone: 2Tm 3:14, 15
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Sm 2:18-21, 26; 3:19—Ababyeyi ba Samweli baramutanze ngo ajye gukorera Imana mu ihema ry’ibonaniro, ariko baramusuraga buri gihe kandi bakamufasha kubona ibyo akeneye; yakuze akunda Imana kandi akomeza kuyikorera mu budahemuka
-
Luka 2:51, 52—Yesu yagandukiraga ababyeyi be buri gihe nubwo batari batunganye
-
Ni he ababyeyi bavana inama zabafasha kurera abana babo neza?
Gut 6:4-9; Efe 6:4; 2Tm 3:14-17
Reba nanone: Zab 127:1; Img 16:3
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Abc 13:2-8—Manowa amaze kubwirwa ko umugore we azabyara umwana mu buryo bw’igitangaza, yabajije uko yazamurera
-
Zab 78:3-8—Yehova yifuza ko ababyeyi bigisha abana babo ibyo na bo bize muri Bibiliya
-
Kuki umwana ashobora guhitamo kudakorera Yehova kandi yarakuriye mu muryango ukunda Imana?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 6:1-5; Yuda 6—Hari abana benshi b’Imana b’ibiremwa by’umwuka bamaranye na yo imyaka myinshi mu ijuru, ariko baza kuyigomekaho
-
1Sm 8:1-3—Nubwo Samweli yari umuhanuzi w’indahemuka, abana be babaye abahemu kandi bakajya barya ruswa
-
Ni ryari ababyeyi bagombye gutangira kwigisha abana babo ibyerekeye Yehova?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Gut 29:10-12, 29; 31:12; Ezr 10:1—Iyo Abisirayeli bateraniraga hamwe kugira ngo bige ibyerekeye Yehova, babaga bari kumwe n’abana babo
-
Luka 2:41-52—Yozefu na Mariya bakoranaga urugendo n’abana babo harimo na Yesu, bakajya kwizihiza Pasika mu rusengero rw’i Yerusalemu
-
Ni izihe ngero ababyeyi bakwigana mu gihe bifuza kurinda abana babo ibintu bishobora kubateza akaga?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Kuva 19:4; Gut 32:11, 12—Yehova yigereranyije na kagoma itwara ibyana byayo, ikabyitaho kandi ikabirinda
-
Yes 49:15—Yehova yasezeranyije abagaragu be ko yari kubitaho kandi akabarinda birenze uko umubyeyi w’umugore abikorera umwana yonsa
-
Mat 2:1-16—Satani yagerageje kwica Yesu akiri uruhinja, igihe yoherezaga abantu baragurishaga inyenyeri ku mwami mubi Herode; ariko Yehova yaramurinze abwira Yozefu ngo ahungishirize umuryango we muri Egiputa
-
Mat 23:37—Yesu yagereranyije icyifuzo yari afite cyo gufasha Abisirayeli n’ukuntu inkokokazi ikoranyiriza hamwe imishwi yayo mu mababa yayo kugira ngo iyirinde
-
Kuki ababyeyi bagombye kwigisha abana babo ibirebana n’ibitsina?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Lew 15:2, 3, 16, 18, 19; Gut 31:10-13—Amategeko ya Mose yavugaga iby’ibitsina mu buryo bweruye, kandi Yehova yari yavuze ko abana na bo bagombaga kuba bahari mu gihe amategeko yabaga asomerwa mu ruhame
-
Zab 139:13-16—Dawidi umwanditsi wa zaburi yasingije Yehova bitewe n’uko yaremye neza ibice by’umubiri w’umuntu, hakubiyemo n’imyanya myibarukiro
-
Img 2:10-15—Ubwenge n’ubumenyi biva ku Mana bishobora kuturinda abantu bataye umuco kandi b’abashukanyi
-
Kuki igihano cyagombye gutanganwa urukundo?
Img 13:24; 29:17; Yer 30:11; Efe 6:4
Reba nanone: Zab 25:8; 145:9; Kol 3:21
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Zab 32:1-5—Nubwo Yehova yahannye Umwami Dawidi, yahumurijwe no kumenya ko Yehova ababarira abanyabyaha bihana by’ukuri
-
Yona 4:1-11—Umuhanuzi Yona yavugishije Yehova yarakaye kandi mu buryo butarangwa no kubaha, ariko Yehova yamufashije yihanganye, amwigisha umuco w’imbabazi
-
Kuki igihano cyagombye kubonwa nk’ikimenyetso kigaragaza urukundo?
Reba nanone: Img 15:32; Ibh 3:19