Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abana; Abakiri bato

Abana; Abakiri bato

Uko Imana ibona abana

Yehova agaragaza ate ko aha agaciro abakiri bato?

Gut 6:6, 7; 14:28, 29; Zab 110:3; 127:3-5; 128:3, 4; Yak 1:27

Reba nanone: Yobu 29:12; Zab 27:10; Img 17:6

Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Umuryango

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 1:27, 28​—Yehova yifuzaga ko abantu babyara bakororoka, bakuzura isi

    • Int 9:1​—Nyuma y’Umwuzure nanone Imana yasabye abantu kubyara bakororoka, bakuzura isi

    • Int 33:5​—Umugabo w’indahemuka witwaga Yakobo yabonaga ko abana ari impano ituruka ku Mana

    • Mar 10:13-16​—Yesu yagaragaje ko akunda abana kimwe na Se

Yehova abona ate abantu bafata nabi abana cyangwa bakabonona?

Ni ayahe mahame ya Bibiliya agaragaza ko tutagomba kwitega ko abana bakora nk’iby’abantu bakuru?

Kub 1:3; 1Kor 13:11

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Int 33:12-14​—Yakobo yazirikanaga ko abana be bafite imbaraga nke, bityo bakaba batarashoboraga kugenda nk’abantu bakuru

Ese Imana yagombye kuryozwa ibibazo abana bahura na byo?

Yobu 34:10; Yak 1:13; 1Yh 5:19

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Luka 5:18, 20, 23-25​—Yesu yasobanuye ko icyaha ari cyo gituma abantu barwara

    • Rom 5:12​—Intumwa Pawulo yasobanuye aho icyaha n’urupfu byaturutse

Ni iki kitwizeza ko Yehova azavanaho ibibazo abakiri bato n’abantu bakuru bahura na byo?

Ese kuba ababyeyi barakoze amakosa cyangwa bagafata nabi abana babo, bivuga ko n’abo bana baba bazakora ayo makosa cyangwa ko nta gaciro bafite?

Gut 24:16; Ezk 18:1-3, 14-18

Reba nanone: Gut 30:15, 16

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 2Bm 18:1-7; 2Ng 28:1-4​—Hezekiya yabaye umwami ukomeye kandi w’indahemuka, nubwo se yakoraga ibikorwa bibi kandi akica abana be

    • 2Bm 21:19-26; 22:1, 2​—Yosiya yabaye umwami mwiza cyane nubwo se Amoni yari mubi

    • 1Kor 10:11, 12​—Intumwa Pawulo yavuze ko dushobora kuvana amasomo ku makosa y’abandi, ariko twe tukirinda kuyakora

    • Flp 2:12, 13​—Intumwa Pawulo yatwibukije ko kugira ngo tuzabone agakiza tugomba kugira icyo dukora

Inshingano z’abakiri bato

Yehova abona ate abana bakibana mu rugo n’ababyeyi basenga Yehova?

1Kor 7:14

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Int 19:12, 15​—Imwe mu mpamvu zatumye abamarayika barinda abakobwa ba Loti ni uko se yari umukiranutsi

Ese abana bagombye kumva ko kuba ababyeyi babo ari incuti za Yehova ubwo bisobanura ko na bo ari uko?

Img 20:11; Ezk 18:5, 10-13

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Lew 10:1-3, 8, 9​—Abahungu b’Umutambyi Mukuru Aroni bashobora kuba barishwe bazira ubusinzi

    • 1Sm 8:1-5​—Nubwo Umuhanuzi Samweli yari umukiranutsi, abana be bari babi

Ni iki abana basabwa gukora kugira ngo bashimishe Yehova?

Kuki abakiri bato bagombye kujya mu materaniro?

Gut 31:12, 13; Heb 10:24, 25

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

Ni iki kigaragaza ko Yehova yifuza ko abakiri bato bamukorera?

Zab 8:2; 148:12, 13

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Sm 17:4, 8-10, 41, 42, 45-51​—Yehova yarwaniriye izina rye akoresheje Dawidi wari ukiri muto, atsinda umusirikare w’umugome wari igihangange

    • 2Bm 5:1-15​—Yehova yakoresheje umwana w’Umwisirayelikazi, afasha umusirikare mukuru kumenya Imana y’ukuri

    • Mat 21:15, 16​—Yesu yahaye agaciro ibyo abana bavuze bamuha icyubahiro

Yehova abona ate abana bafite ababyeyi badasenga Yehova?

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Kub 16:25, 26, 32, 33​—Igihe Yehova yahanaga abagabo bari bigometse kuri Mose no ku Mutambyi Mukuru Aroni, yanahannye abari bagize imiryango yabo bari babashyigikiye

    • Kub 26:10, 11​—Nubwo Kora yigometse akicwa, abahungu be ntibishwe; uko bigaragara byatewe n’uko bakomeje kuba indahemuka

Kuki abakiri bato bagombye guhitamo neza incuti?

Ni izihe ncuti Abakristo bakiri bato bagombye guhitamo?

2Tm 2:22

Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Incuti