Agahinda
Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza ko ari ibisanzwe ko umuntu wapfushije agira agahinda?
Int 23:2; 24:67; 37:34, 35; 42:36; Yoh 11:19, 31, 33-36
Reba nanone: 2Sm 1:17-27; Ibk 9:36-39
Ni iki kigaragaza ko Yehova aba yifuza guhumuriza abafite agahinda?
Ni mu buhe buryo kumenya imimerere y’abapfuye biduhumuriza?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Luka 20:37, 38—Yesu yasobanuye ko umuzuko uzabaho koko, agaragaza ko kuri Yehova, ari nk’aho abapfuye bakiriho
-
Yoh 11:5, 6, 11-14—Igihe Lazaro wari incuti ya Yesu yapfaga, Yesu yagereranyije urupfu no gusinzira
-
Heb 2:14, 15—Intumwa Pawulo yavuze ko tutagombye gukabya gutinya urupfu
-
Kuki Bibiliya ivuga ko umunsi wo gupfa uruta umunsi wo kuvuka?
Bibiliya ivuga ko urupfu ari iki, kandi se Imana izarugenza ite?
Ni iki kitwizeza ko umuzuko uzabaho?
Yes 26:19; Yoh 5:28, 29; Ibk 24:15
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Muri Bibiliya havugwamo inkuru z’abantu icyenda bazutse, umunani muri bo bakaba barazutse bakaba ku isi. Buri nkuru ihumuriza abapfushije kandi igatuma bagira ibyiringiro by’igihe kizaza
-
1Bm 17:17-24—Umuhanuzi Eliya yazuye umwana w’umuhungu w’umupfakazi wo mu mujyi wa Sarefati, mu gihugu cya Sidoni
-
2Bm 4:32-37—Umuhanuzi Elisa yazuye umwana w’umuhungu wo mu mujyi wa Shunemu, maze amusubiza ababyeyi be
-
2Bm 13:20, 21—Hari umugabo wari umaze igihe gito apfuye, umurambo we ukoze ku magufwa y’umuhanuzi Elisa, uwo mugabo ahita azuka
-
Luka 7:11-15—Igihe Yesu yari mu mujyi wa Nayini, yahuye n’abantu bari bagiye gushyingura umwana w’umuhungu wari ufite nyina w’umupfakazi, aramuzura
-
Luka 8:41, 42, 49-56—Yesu yazuye umukobwa wa Yayiro wari umutware w’isinagogi
-
Yoh 11:38-44—Yesu yazuye incuti ye Lazaro, yongera kumuhuza na bashiki be ari bo Mariya na Marita
-
Ibk 9:36-42—Intumwa Petero yazuye Dorukasi, Umukristokazi wakundwaga cyane kubera ibikorwa bye by’ineza
-
Ibk 20:7-12—Intumwa Pawulo yazuye umusore witwaga Utuko, wari wapfuye ahanutse mu idirishya
-
-
Yesu Kristo yarazuwe ahabwa ubuzima budapfa mu ijuru, ibyo bikaba bitwizeza ko ibyo Imana yadusezeranyije byose bizabaho
-
Yesu ni we wa mbere wazuwe agahabwa ubuzima budapfa mu ijuru, ariko si we wa nyuma; abigishwa be 144.000 na bo bazuka batyo
-
Twahumuriza dute abafite agahinda gaterwa no gupfusha?