Amafaranga
Kuki gukunda amafaranga biteje akaga?
Reba ingingo ivuga ngo: “Gukunda ubutunzi”
Dukurikije ibyo Bibiliya ivuga, kuki gushaka amafaranga yo gutunga umuryango atari icyaha?
Umb 7:12; 10:19; Efe 4:28; 2Ts 3:10; 1Tm 5:8, 18
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 31:38-42—Yakobo yakoreye sebukwe Labani mu budahemuka kugira ngo abone ibitunga umuryango we, nubwo yagiye amuriganya; ariko Yehova yahaye Yakobo imigisha bitewe n’uko yakoranaga umwete
-
Luka 19:12, 13, 15-23—Yesu yatanze urugero rwagaragazaga ko mu gihe cye byari bimenyerewe gushora kugira ngo uzunguke
-
Ni ayahe mahame ya Bibiliya yatuyobora mu birebana no kuguza no kuguriza?
Kuki ari byiza ko twirinda imyenda itari ngombwa?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Neh 5:2-8—Mu gihe cya Guverineri Nehemiya, abantu bafataga abandi nabi bitewe n’uko babaga barabagurije
-
Mat 18:23-25—Yesu yatanze urugero rutwibutsa ko iyo umuntu agujije akananirwa kwishyura aba ashobora guhanwa
-
Ni iki umuntu yagombye kuzirikana mbere yo gutangira gukorana n’umuntu umushinga, yaba ari uwo bahuje ukwizera, mwene wa bo cyangwa umuntu utizera?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 23:14-20—Igihe Aburahamu yaguraga umurima n’ubuvumo bwo gushyinguramo Sara, yashatse abantu bo kubyemeza kugira ngo nyuma hatazavuka impaka
-
Yer 32:9-12—Igihe umuhanuzi Yeremiya yaguraga umurima na mubyara we, bagiranye amasezerano mu buryo bwemewe n’amategeko, ayakorera kopi, kandi ibyo byose yabikoreye imbere y’abantu bari kuzabihamya
-
Kuki ari iby’ingenzi guteganya uko uzakoresha amafaranga?
Kuki Abakristo birinda ko amakimbirane yatuma itorero ricikamo ibice bitewe n’amafaranga?
Reba nanone: Rom 12:18; 2Tm 2:24
Ni gute twakoresha amafaranga bigatuma tubona ibyishimo nyakuri?