Amazina y’icyubahiro
Ese Abakristo bagombye kwita abantu amazina y’icyubahiro yo mu rwego rw’idini?
Urugero rwo muri Bibiliya:
Luka 18:18, 19—Nubwo Yesu yari mwiza, yanze kwitwa ‘umwigisha mwiza,’ avuga ko umwiza ari Yehova wenyine
Kuki Abakristo birinda kwita abantu amazina y’icyubahiro yo mu rwego rw’idini, urugero nka “data” cyangwa “umuyobozi”?
Ingero zo muri Bibiliya:
Mat 23:9-12—Yesu yabujije abantu gukoresha amazina y’icyubahiro, urugero nka “data” cyangwa “umuyobozi”
1Kor 4:14-17—Nubwo intumwa Pawulo yari ameze nk’aho ari se w’abantu benshi, nta hantu na hamwe bamwise data cyangwa andi mazina nk’ayo
Kuki bikwiriye ko Abakristo bitana abavandimwe na bashiki bacu?
Reba nanone: Ibk 12:17; 18:18; Rom 16:1
Urugero rwo muri Bibiliya:
Mat 12:46-50—Yesu yagaragaje neza ko abigishwa be bari abavandimwe be na bashiki be
Kuki nta cyo byaba bitwaye Abakristo bise amazina y’icyubahiro abayobozi bo mu nzego za leta, abacamanza n’abandi bategetsi?
Urugero rwo muri Bibiliya:
Ibk 26:1, 2, 25—Intumwa Pawulo yise abayobozi amazina y’icyubahiro, muri bo hakaba harimo Agiripa na Fesito