Gukiranuka
Ni nde ufite uburenganzira bwo kugena icyiza n’ikibi?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 18:23-33—Yehova yagaragarije Aburahamu ko ari umucamanza ukiranuka
-
Zab 72:1-4, 12-14—Iyi mirongo isingiza Umwami Mesiya, we ugaragaza umuco wo gukiranuka nka Yehova
-
Ni gute gukurikiza amahame ya Yehova akiranuka bitugirira akamaro?
Zab 37:25, 29; Yak 5:16; 1Pt 3:12
Reba nanone: Zab 35:24; Yes 26:9; Rom 1:17
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Yobu 37:22-24—Elihu yasingije Yehova kuko akiranuka kandi avuga ko abantu bagomba kumwubaha kuko akomeye cyane
-
Zab 89:13-17—Umwanditsi wa zaburi yasingije Yehova kuko ubutegetsi bwe bushingiye ku muco wo gukiranuka
-
Gushaka gukiranuka kw’Imana bisobanura iki?
Ezk 18:25-31; Mat 6:33; Rom 12:1, 2; Efe 4:23, 24
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 6:9, 22; 7:1—Nowa yagaragaje ko akiranuka igihe yakoraga uko ashoboye kugira ngo akore ibintu byose nk’uko Yehova yari yabimusabye
-
Rom 4:1-3, 9—Yehova yabonaga ko Aburahamu ari umukiranutsi kubera ko yari afite ukwizera gukomeye
-
Kuki gukiranuka kwacu kwagombye kuba gushingiye ku rukundo dukunda Yehova, aho gushaka kwemerwa n’abantu?
Mat 6:1; 23:27, 28; Luka 16:14, 15; Rom 10:10
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Mat 5:20; 15:7-9—Yesu yasabye abantu kuba abakiranutsi ariko batiganye abanditsi n’Abafarisayo bari indyarya
-
Luka 18:9-14—Yesu yaciye umugani agira ngo akosore abantu bashaka kugaragaza ko bakiranuka kuruta abandi
-
Kuki kuba umuntu mwiza biruta kuba umukiranutsi?
Reba nanone: Luka 6:33-36; Ibk 14:16, 17; Rom 12:20, 21; 1Ts 5:15
Kuki twagombye kwirinda kwigira abakiranutsi cyangwa ngo tugaragaze ko dukiranuka kuruta abandi?