Gukorerwa ibikorwa bibi
Twiyumva dute iyo abandi badukoreye ibikorwa bibi?
Zab 69:20; Img 18:14; Umb 4:1-3; Mal 2:13-16; Kol 3:21
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
2Sm 10:1-5—Umwami Dawidi yihanganishije cyane ingabo ze kubera ukuntu zakojejwe isoni, nubwo zitigeze zikomereka
-
2Sm 13:6-19—Tamari yararize kandi ashishimura imyenda ye bitewe n’uko Amunoni yamufashe ku ngufu akamukorera n’ibindi bikorwa bimukoza isoni
-
Ni iki kitwemeza ko Yehova abona ibikorwa bibi umuntu akorerwa, kandi ko aba azagira icyo abikoraho?
Yobu 34:21, 22; Zab 37:8, 9; Yes 29:15, 19-21; Rom 12:17-21
Reba nanone: Zab 63:6, 7
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Sm 25:3, 14-17, 21, 32-38—Nabali wagiraga amahane kandi yitwara nabi, yashyize mu kaga ubuzima bw’abantu bo mu rugo rwe igihe yatukaga Dawidi kandi Yehova yaje kumwica
-
Yer 20:1-6, 9, 11-13—Yeremiya yabanje gucika intege igihe umutambyi Pashuri yamukubitaga kandi akamushyira mu kintu gikoze mu mbaho, ariko nyuma yaho Yehova yaramurokoye kandi amutera inkunga
-