Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gutegereza

Gutegereza

Ese abagaragu ba Yehova bakeneye gutegereza?

Kuki twagombye kwitega ko hari abantu batazita ku byo tubabwira mu murimo wo kubwiriza cyangwa bakaturwanya?

Mat 10:22; Yoh 15:18, 19; 2Kor 6:4, 5

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 2Pt 2:5; Int 7:23; Mat 24:37-39​—Nubwo Nowa yari “umubwiriza wo gukiranuka,” abenshi birengagije ibyo yavugaga kandi we n’abari bagize umuryango we ni bo bonyine barokotse Umwuzure

    • 2Tm 3:10-14​—Intumwa Pawulo yabwiye Timoteyo ukuntu yihanganye, anamutera inkunga yo kumwigana na we akajya yihangana

Kuki twagombye kwitega ko n’abagize imiryango yacu bazaturwanya?

Mat 10:22, 36-38; Luka 21:16-19

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 4:3-11; 1Yh 3:11, 12​—Kayini yishe umuvandimwe we Abeli bitewe n’uko ibikorwa bya Kayini byari bibi, ibya Abeli bikaba byiza

    • Int 37:5-8, 18-28​—Abavandimwe ba Yozefu bamujugunye mu rwobo baranamugurisha ngo abe umucakara, bitewe n’uko yababwiye ko hari inzozi ziturutse kuri Yehova yarose

Kuki tutagombye gutinya urupfu mu gihe dutotezwa?

Mat 10:28; 2Tm 4:6, 7

Reba nanone: Ibh 2:10

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Dan 3:1-6, 13-18​—Shadaraki, Meshaki na Abedenego bari biteguye no kwicwa, aho kugira ngo bakore icyaha cyo gusenga ikigirwamana

    • Ibk 5:27-29, 33, 40-42​—Intumwa zarihanganye zikomeza kubwiriza nubwo zashoboraga kwicwa

Ni iki cyadufasha gukomeza kubera Yehova indahemuka, ndetse no mu gihe duhawe igihano?

Img 3:11, 12; Heb 12:5-7

  • Ingero zo muri Bibiliya:

Kuki gukomeza gukorera Yehova bishobora kutugora mu gihe abandi baretse kumukorera?

Yer 1:16-19; Hab 1:2-4

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Zab 73:2-24​—Nyuma yo gutekereza ukuntu ababi bakize kandi bafite amahoro, umwanditsi wa zaburi yibajije niba gukomeza gukorera Yehova bifite akamaro

    • Yoh 6:60-62, 66-68​—Nubwo hari benshi baretse gukurikira Yesu, ukwizera kw’intumwa Petero kwatumye we akomeza kumukurikira

Ni iki kizadufasha gutegereza?

Kwizirika kuri Yehova

Kwiga Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho

Gusenga Yehova buri gihe tubivanye ku mutima

Rom 12:12; Kol 4:2; 1Pt 4:7

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Dan 6:4-11​—Umuhanuzi Daniyeli yakomeje kujya asenga buri gihe ku mugaragaro, nubwo byashoboraga gutuma yicwa

    • Mat 26:36-46; Heb 5:7​—Mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe hano ku isi, Yesu yarasenze cyane kandi asaba n’abandi kubikora

Guteranira hamwe buri gihe n’abo duhuje ukwizera kugira ngo dusingize Yehova

Gukomeza gutekereza ku migisha Yehova adusezeranya

Kongera urukundo dukunda Yehova n’Abakristo bagenzi bacu no gukomeza gukora ibikorwa bikiranuka

Uko twakongera ukwizera kwacu

Gukomeza kubona mu buryo bukwiriye imibabaro duhura na yo

Gukomeza gutegereza biduhesha iyihe migisha?

Duhesha Yehova icyubahiro

Img 27:11; Yoh 15:7, 8; 1Pt 1:6, 7

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Yobu 1:6-12; 2:3-5​—Satani yavuze ko Yobu yumviraga Yehova kubera ko yamuhaye imigisha; kwihangana agakomeza gukorera Yehova mu budahemuka, ni byo byari gufasha Yobu kugaragaza ko ibyo Satani yavuze atari byo

    • Rom 5:19; 1Pt 1:20, 21​—Yesu yakomeje kuba indahemuka kugeza ku iherezo, aba ashubije ikibazo kibaza ngo: “Ese umuntu utunganye ashobora gukomeza kubera Yehova indahemuka mu gihe ahuye n’ibigeragezo bikomeye, nubwo Adamu we byamunaniye?”

Tujye dutera abandi inkunga yo gutegereza

Gutegereza bituma tugera kuri byinshi mu murimo wo kubwiriza

Bituma twemerwa na Yehova tukazanabona imigisha yadusezeranyije