Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gutenguhwa

Gutenguhwa

Kumva dutengushywe mu gihe abandi badutereranye, batubabaje cyangwa baduhemukiye

Zab 55:12-14; Luka 22:21, 48

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Sm 8:1-6​—Igihe Abisirayeli bakomezaga gusaba umwami, umuhanuzi Samweli yarababaye, yumva ko bamutengushye

    • 1Sm 20:30-34​—Yonatani yababajwe cyane no kuba se yaramurakariye, kandi yumvise bimukojeje isoni

  • Imirongo yo muri Bibiliya ihumuriza:

  • Ingero zo muri Bibiliya zihumuriza:

    • Zab 55:12-14, 16-18, 22​—Igihe Umwami Dawidi yagambanirwaga n’incuti ye magara yitwaga Ahitofeli, yatuye Yehova agahinda ke kandi yabonye ihumure

    • 2Tm 4:16-18​—Igihe intumwa Pawulo yari mu bigeragezo abantu baramutereranye, yahumurijwe na Yehova n’ibyiringiro atanga

Gucibwa intege n’ibyaha byacu cyangwa intege nke zacu

Yobu 14:4; Rom 3:23; 5:12

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Zab 51:1-5​—Umwami Dawidi yababajwe cyane no kuba yaracumuye kuri Yehova

    • Rom 7:19-24​—Intumwa Pawulo yumvaga aciwe intege no kuba yarakoraga uko ashoboye ngo areke ibyaha ariko bikanga

  • Imirongo yo muri Bibiliya ihumuriza:

  • Ingero zo muri Bibiliya zihumuriza:

    • 1Bm 9:2-5​—Nubwo hari ibyaha bikomeye Umwami Dawidi yakoze, Yehova yakomeje kuzirikana ko yari indahemuka

    • 1Tm 1:12-16​—Nubwo intumwa Pawulo yari yarakoze ibyaha bikomeye, yari yizeye ko yari kuzababarirwa