Gutera inkunga
Kuki ari iby’ingenzi ko abagaragu b’Imana baterana inkunga?
Yes 35:3, 4; Kol 3:16; 1Ts 5:11; Heb 3:13
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
2Ng 32:2-8—Umwami Hezekiya yateye inkunga abaturage be igihe bari bahanganye n’ibyago bikomeye
-
Dan 10:2, 8-11, 18, 19—Igihe Daniyeli wari ugeze mu zabukuru yumvaga afite imbaraga nke, umumarayika yamuteye inkunga kandi aramukomeza
-
Ni iyihe nshingano abasaza bafite ku birebana no gutera inkunga?
Reba nanone: Mat 11:28-30
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Gut 3:28; 31:7, 8—Umuhanuzi Mose yateye inkunga Yosuwa wamusimbuye aranamukomeza, abisabwe na Yehova
-
Ibk 11:22-26; 14:22—Igihe Abakristo bo muri Antiyokiya bari bahanganye n’ibitotezo, intumwa Pawulo na Barinaba babateye inkunga
-
Kuki gushimira umuntu tubivanye ku mutima bimutera inkunga?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Abc 11:37-40—Abakobwa b’i Yerusalemu basuraga umukobwa w’umucamanza Yefuta buri mwaka, kugira ngo bamushimire ko yigomwe
-
Ibh 2:1-4—Nubwo byabaye ngombwa ko Yesu akosora Abakristo bo muri Efeso, yanababwiye ibyiza bakoraga
-
Abagaragu ba Yehova b’indahemuka baterana inkunga bate?
Img 15:23; Efe 4:29; Flp 1:13, 14; Kol 4:6; 1Ts 5:14
Reba nanone: 2Kor 7:13, 15, 16
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Sm 23:16-18—Yonatani yateye inkunga incuti ye Dawidi wari ukiri muto, igihe yari mu bihe bigoye
-
Yoh 16:33—Yesu yateye inkunga abigishwa be igihe yabibutsaga ko yatsinze isi, ababwira ko nibamwigana na bo bazayitsinda
-
Ibk 28:14-16—Igihe intumwa Pawulo yari mu nzira ajya i Roma gucirwa urubanza, yakomejwe no kubona abavandimwe b’indahemuka bakoze urugendo, bazanywe no kumutera inkunga
-
Kuki dukwiriye kwirinda agasuzuguro no kwitotomba?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Kub 11:10-15—Kuba abaturage barigometse kandi bagasuzugura, byaciye Mose intege
-
Kub 13:31, 32; 14:2-6—Ibitekerezo bitubaka by’abatasi icumi b’abahemu byaciye intege Abisirayeli, binatuma bigomeka
-
Kuki kwifatanya na bagenzi bacu duhuje ukwizera bishobora kudutera inkunga?
Img 27:17; Rom 1:11, 12; Heb 10:24, 25; 12:12
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
2Ng 20:1-19—Igihe Umwami Yehoshafati yari ahanganye n’abasirikare benshi, yahurije hamwe abaturage barasenga
-
Ibk 12:1-5, 12-17—Igihe intumwa Yakobo yari amaze kwicwa, n’intumwa Petero amaze gufungwa, abari bagize itorero ry’i Yerusalemu bahuriye hamwe barasenga
-
Kurangwa n’icyizere byadufasha bite kwihangana mu gihe turi mu bihe bigoye?
Ibk 5:40, 41; Rom 8:35-39; 1Kor 4:11-13; 2Kor 4:16-18; 1Pt 1:6, 7
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 39:19-23; 40:1-8—Nubwo Yozefu yashinjwe ibinyoma, agafungwa arengana, yakomeje kuba indahemuka kandi yifuzaga gufasha abandi
-
2Bm 6:15-17—Igihe umuhanuzi Elisa yaterwaga n’ingabo nyinshi, ntiyagize ubwoba, kandi yasenze asaba ko n’umugaragu we yabona ibintu nka we
-
Ijambo rya Yehova ridutera inkunga
Ni ibiki Yehova yatwijeje bigaragaza ko adukunda?
Gutekereza uko Yehova yihangana kandi akagira impuhwe byadufasha bite?
Yehova afasha ate abacitse intege?
Zab 46:1; Yes 12:2; 40:29-31; Flp 4:13
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Sm 1:10, 11, 17, 18—Igihe Hana yari afite agahinda kenshi kandi yihebye, Yehova yumvise isengesho rye kandi aramuhumuriza
-
1Bm 19:1-19—Igihe umuhanuzi Eliya yacikaga intege, Yehova yaramufashije amutera inkunga kandi amuhumuriza binyuze ku byiringiro by’igihe kizaza
-
Ibyiringiro by’igihe kizaza dusanga muri Bibiliya bidutera inkunga bite?
2Ng 15:7; Zab 27:13, 14; Heb 6:17-19; 12:2
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Yobu 14:1, 2, 7-9, 13-15—Ibyiringiro by’umuzuko byahumurije Yobu no mu gihe yari mu bihe bibi
-
Dan 12:13—Umuhanuzi Daniyeli wari ufite imyaka igera ku 100 yahumurijwe n’umumarayika wamubwiye iby’igihe kizaza
-
Ni gute gusenga Yehova no kumutekerezaho byadutera inkunga?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Sm 30:1-9—Igihe Umwami Dawidi yari ahanganye n’ibibazo, yasenze Yehova kandi byaramukomeje
-
Luka 22:39-43—Igihe Yesu yari ahanganye n’ikigeragezo gikomeye kurusha ibindi, yasenze ashyizeho umwete kandi Yehova yashubije isengesho rye, amwoherereza umumarayika ngo amutere inkunga
-
Ni gute amakuru meza adutera inkunga, kandi se kuki ari byiza kuyabwira abandi?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Ibk 15:2-4—Igihe intumwa Pawulo na Barinaba basuraga amatorero, bayateye inkunga cyane
-
3Yh 1-4—Igihe Intumwa Yohana wari ugeze mu zabukuru yamenyaga ko abo yabwirije ubutumwa bwiza bakomeje kuba indahemuka, byamuteye inkunga
-