Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibikorwa bibi

Ibikorwa bibi

Ni ibihe bikorwa bibi Abakristo bakwiriye kwirinda?

Amagambo mabi

Mat 5:22; 1Kor 6:9, 10; Efe 4:31

Reba nanone: Kuva 22:28; Umb 10:20; Yuda 8

Kwemera ruswa cyangwa kuyitanga

Kuva 23:8; Zab 26:9, 10; Img 17:23

Reba nanone: Gut 10:17; 16:19; Zab 15:1, 5

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Sm 8:1-5​—Abana ba Samweli bakiraga ruswa bagakora ibikorwa bibi birimo akarengane

    • Neh 6:10-13​—Shemaya yishyuwe n’abanzi b’ubwoko bwa Yehova kugira ngo ahanurire Nehemiya ibinyoma, maze amutere ubwoba, noneho bitume umurimo wa Yehova ugenda gake

Kwiyemera

Reba ingingo ivuga ngo: “Kwiyemera

Imyifatire irangwa no kubahuka; ibikorwa by’umwanda; kwiyandarika; ubuhehesi

Reba ingingo ivuga ngo: “Ubusambanyi

Kurushanwa; guhangana

Umb 4:4; Gal 5:26

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Mar 9:33-37; 10:35-45​—Yesu yakosoye kenshi intumwa ze bitewe n’imitekerereze zari zifite yo guhangana zishaka kumenya uwari ukomeye muri zo

    • 3Yh 9, 10​—Diyotirefe yashakaga kuba umuntu ukomeye kuruta abandi mu bagize itorero

Kuzana amacakubiri; kurema udutsiko

Ubusinzi; kunywa inzoga nyinshi

Img 20:1; 23:20, 29-35; 1Kor 5:11; 6:9, 10

Reba nanone: Efe 5:18; 1Tm 3:8; Tito 2:3; 1Pt 4:3

Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Kunywa inzoga

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 9:20-25​—Nowa yarasinze, kandi ibyo byatumye umuhungu we Hamu n’umwuzukuru we Kanani bakora icyaha

    • Dan 5:1-6, 30​—Igihe Umwami Belushazari kari kamaze kumugeramo yatutse Yehova, kandi ibyo byamukuririye ibibazo

Ubwambuzi

Zab 62:10; 1Kor 5:10, 11; 6:9, 10

Reba nanone: Img 1:19; 15:27

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Yer 22:11-17​—Yehova yahannye Umwami Shalumu (Yehowahazi) bitewe n’ibikorwa bye by’ubwambuzi n’ibindi byaha

    • Luka 19:2, 8​—Zakayo wari umukuru w’abasoresha yicujije ibyaha by’ubwambuzi yakoze kandi yiyemeza gusubiza abantu ibyo yabambuye

    • Ibk 24:26, 27​—Intumwa Pawulo yanze guha Guverineri Feligisi ruswa

Gushyeshyenga

Yobu 32:21, 22; Zab 5:9; 12:2, 3; Img 26:24-28; 29:5

Reba nanone: Img 28:23; 1Ts 2:3-6

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Luka 18:18, 19​—Yesu yanze amazina yo kumushyeshyenga

    • Ibk 12:21-23​—Umwami Herode Agiripa yemeye ibyo abantu bamubwiye bamushyeshyenga ko ari Imana; ibyo byamukuririye urupfu

Abanyandanini

Amazimwe; kwivanga mu bitatureba

Gusenga ibigirwamana

Reba ingingo ivuga ngo: “Gusenga ibigirwamana

Kubeshya; ubushukanyi

Reba ingingo ivuga ngo: “Kubeshya

Kubeshya; gusebanya

Reba ingingo ivuga ngo: Kubeshya

Gukoresha nabi amaraso

Int 9:4; Gut 12:16, 23; Ibk 15:28, 29

Reba nanone: Lew 3:17; 7:26

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • 1Sm 14:32-34​—Abisirayeli bakoze icyaha cyo kurya inyama zitavushijwe neza

Kwica

Kuva 20:13; Mat 15:19; 1Pt 4:15

Reba nanone: Mat 5:21, 22; Mar 7:21

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 4:4-16​—Kayini yirengagije inama yagiriwe na Yehova yica umuvandimwe we Abeli wari umukiranutsi

    • 1Bm 21:1-26; 2Bm 9:26​—Umururumba watumye umwami mubi Ahabu n’umugore we Yezebeli bicisha Naboti n’abahungu be

Kwitotomba

1Kor 10:10; Flp 2:14; Yuda 16

Reba nanone: Kub 11:1

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Kub 14:1-11, 26-30​—Igihe Abisirayeli bitotomberaga Mose na Aroni, Yehova yabonye ko ari we bitotomberaga

    • Yoh 6:41-69​—Abayahudi bitotombeye Yesu; byageze n’aho bamwe mu bigishwa be bamutaye bakagenda

Amagambo ateye isoni cyangwa amashyengo

Porunogarafiya

Reba ingingo ivuga ngo: “Porunogarafiya

Gutongana

Reba ingingo ivuga ngo: “Intonganya

Guserereza

Img 19:29; 24:9

Reba nanone: Img 17:5; 22:10; 2Pt 3:3, 4

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 2Ng 36:15-21​—Igihe abanzi b’ubwoko bw’Imana basekaga abahanuzi bayo kandi bakabatuka, Imana yarabahannye bikomeye

    • Yobu 12:4; 17:2; 21:3; 34:7​—Igihe Yobu yari ahanganye n’ibigeragezo bikomeye, abantu baramusekaga

Kwiba

Reba ingingo ivuga ngo: “Kwiba

Amakimbirane; urugomo

Zab 11:5; Img 3:31; 29:22

Reba nanone: 1Tm 3:2, 3; Tito 1:7

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Kuva 21:22-27​—Mu Mategeko ya Mose harimo ibihano bikwiriye guhabwa umuntu watumaga mugenzi we akomereka cyangwa agapfa biturutse ku bikorwa bye by’urugomo

Gutera abantu ubwoba

Efe 6:9; 1Pt 2:23

Reba nanone: Zab 10:4, 7; 73:3, 8

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Ibk 4:15-21​—Abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bateye ubwoba abigishwa ba Yesu kugira ngo bareke kubwiriza

Kurara inkera

Rom 13:13; Gal 5:19, 21; 1Pt 4:3

Reba nanone: Img 20:1; 1Kor 10:31

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Dan 5:1-4, 30​—“Ibirori bikomeye” Umwami Belushazari yateguye byatumye anywa inzoga nyinshi, maze atuka Imana kandi ibyo byamukuririye urupfu