Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibikorwa mpuzamatorero

Ibikorwa mpuzamatorero

Ese amadini yose asenga Imana imwe?

Ese amadini menshi yigisha inyigisho zivuguruzanya, yose ashimisha Yehova?

Mat 7:13, 14; Yoh 17:3; Efe 4:4-6

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Yos 24:15​—Yosuwa yavuze ko tugomba guhitamo hagati yo gukorera Yehova no gukorera izindi mana

    • 1Bm 18:19-40​—Yehova yakoresheje umuhanuzi Eliya, agaragaza ko abasenga Imana y’ukuri batagomba gusenga izindi mana, urugero nka Bayali

Yehova abona ate imana z’ibinyoma n’ibirebana no kuzisenga?

Iyo abantu bavuga ko basenga Yehova ariko bakanakora ibikorwa yanga abibona ate?

Yes 1:13-15; 1Kor 10:20-22; 2Kor 6:14, 15, 17

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Kuva 32:1-10​—Aroni yemeye gucura ikigirwamana cy’ikimasa abihatiwe n’Abisirayeli bene wabo, bagikoresha bizihiza “umunsi mukuru wa Yehova” maze ibyo birakaza Yehova cyane

    • 1Bm 12:26-30​—Umwami Yerobowamu yacurishije ibigirwamana agira ngo bihagararire Yehova, bityo abuze abantu gukomeza kujya mu rusengero rw’i Yerusalemu, ariko ibyo byatumye bakora icyaha

Ni iki Yehova yigishije Abisirayeli ku birebana no gufatanya n’abandi gusenga ibigirwamana?

Yehova yakoraga iki iyo abagaragu be bifatanyaga mu bikorwa by’andi madini byo gusenga ibigirwamana?

Abc 10:6, 7; Zab 106:35-40; Yer 44:2, 3

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Bm 11:1-9​—Umwami Salomo yateje imbere ibyo gusenga izindi mana bitewe n’igitutu cy’abagore be, kandi byarakaje Yehova

    • Zab 78:40, 41, 55-62​—Asafu yavuze ko Yehova yababaye igihe Abisirayeli bamwigomekagaho bagasenga ibigirwamana; ibyo byatumye abanga

Ese Yesu yari ashyigikiye inyigisho z’idini zidashingiye ku Ijambo ry’Imana?

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Mat 16:6, 12​—Inyigisho z’Abafarisayo n’iz’Abasadukayo, Yesu yazigereranyije n’umusemburo kubera ko inyigisho z’ibinyoma zikwirakwira mu buryo bwihuse kandi zikangiza inyigisho z’ukuri zo mu Ijambo ry’Imana

    • Mat 23:5-7, 23-33​—Yesu yamaganye imyifatire irangwa n’uburyarya n’inyigisho z’ibinyoma z’abanditsi n’Abafarisayo

    • Mar 7:5-9​—Yesu yagaragaje ko kuba abanditsi n’Abafarisayo barigishaga inyigisho zishingiye ku bitekerezo by’abantu bakazirutisha inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana, bidakwiriye

Ese Yesu yigeze atera abigishwa be inkunga yo gushinga amatsinda y’amadini atandukanye?

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Yoh 15:4, 5​—Yesu yakoresheje urugero rw’umuzabibu kugira ngo agaragaze ko abigishwa be bagomba kunga ubumwe na we kandi bakunga ubumwe hagati yabo

    • Yoh 17:1, 6, 11, 20-23​—Mu ijoro rya nyuma Yesu yamaranye n’intumwa ze mbere y’uko yicwa, yasenze asaba ko abigishwa nyakuri be bunga ubumwe

Ese amatorero ya gikristo yo mu kinyejana cya mbere yari afite imyizerere imwe kandi asenga Yehova mu buryo bumwe?

Ibk 16:4, 5; Rom 12:4, 5

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Ibk 11:20-23, 25, 26​—Amatorero yo muri Antiyokiya no muri Yerusalemu yagaragaje ko yunze ubumwe kandi ko akorana neza

    • Rom 15:25, 26; 2Kor 8:1-7​—Abari bagize amatorero atandukanye yo mu kinyejana cya mbere bagaragazaga ko bakundana bafashanya mu bihe bigoye; ibyo bigaragaza ko urukundo rutuma Abakristo bunga ubumwe

Ese kuba idini runaka rivuga ko ryizera Kristo, birahagije ngo ryemerwe n’Imana?

Ese amadini adakurikiza inyigisho za Kristo n’iz’intumwa ze Imana irayemera?

Ibk 20:29, 30; 1Tm 4:1-3

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Mat 13:24-30, 36-43​—Yesu yakoresheje umugani kugira ngo agaragaze ko nk’uko ibyatsi bibi bimera mu murima, Abakristo benshi b’ibinyoma bari kuzabaho, bakinjira no mu itorero

    • 1Yh 2:18, 19​—Intumwa Yohana wari ugeze mu zabukuru yavuze ko ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere, hari haramaze kubaho abarwanya Kristo benshi

Bigenda bite iyo inyigisho y’ikinyoma n’imyifatire itari iya gikristo byihanganiwe mu itorero?

Abakristo bakora iki ngo bakomeze kunga ubumwe?

Kuki Abakristo batagomba kwifatanya n’amadini y’ikinyoma?

Kuki bikwiriye ko dufasha abantu kumenya inyigisho z’ikinyoma z’amadini?

Kuki tutagombye gutangara mu gihe abayoboke b’amadini y’ikinyoma badutoteje bakanadukorera urugomo?