Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyaha

Icyaha

Icyaha ni iki kandi se kuki twese kitugiraho ingaruka?

Zb 51:5; Rom 3:23; 5:12; 6:23; 1Yh 3:4; 5:17

Ni gute Bibiliya itwizeza ko dushobora kurwanya ibyifuzo byo gukora icyaha?

Rom 6:12-14

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 2Sm 11:2-5, 14, 15, 26, 27; 12:1-13​—Umwami Dawidi yakoze ibyaha bikomeye, ahabwa igihano gikomeye kandi akora uko ashoboye kugira ngo yikosore

    • Rom 7:15-24​—Nubwo intumwa Pawulo yari intangarugero mu kwizera no gukora ibyo Imana ishaka, yavuze ko yarwanyaga ibyifuzo byamuzagamo byo gukora icyaha

Ni gute kutagira ubumenyi cyangwa kwigishwa ibinyoma bituma benshi bakora ibyaha?

Ibk 3:17; 17:29, 30; 1Tm 1:13; 1Pt 1:14

Reba nanone: Kub 15:27-29

Kuki kugira akamenyero ko gukora icyaha wabigambiriye ari bibi cyane?

Heb 10:26, 27; 1Yh 3:4, 8, 9

Reba nanone: Kub 15:30; Rom 1:28-32; 1Tm 5:20

Ni ayahe mayeri Satani ashobora gukoresha kugira ngo agushe abagaragu b’Imana mu cyaha?

Img 1:10, 11, 15; Mat 5:28; Yak 1:14, 15

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 3:1-6​—Satani yavugishije Eva binyuriye ku nzoka, atuma agira icyifuzo cy’ubwikunde kandi ntiyakomeza kwiringira Yehova

    • Img 7:6-10, 21-23​—Umwami Salomo yasobanuye ukuntu umusore yabuze ubwenge bigatuma ashukwa n’umugore w’indaya

Ni gute twakwirinda ibishuko bya Satani?

Efe 4:27; 6:10-18; Yak 4:7, 8

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Img 5:1-14​—Umwami Salomo yahumekewe n’Imana atanga inama za kibyeyi zigaragaza impamvu umuntu agwa mu cyaha cy’ubusambanyi n’uko yabyirinda

    • Mat 4:1-11​—Yesu yatanze urugero rwiza cyane mu birebana n’uko umuntu yakwirinda kugwa mu bishuko bya Satani abifashijwemo n’Ijambo ry’Imana

Ni ibihe byaha bikomeye Abakristo bagomba kwirinda?

Reba ingingo ivuga ngo: “Ibikorwa bibi

Kwatura ibyaha

Kuki tutagombye kugerageza guhisha ibyaha byacu?

Img 28:13; Rom 14:12; 1Tm 5:24; Heb 4:13

Ni nde tugomba kwaturira ibyaha byacu?

Ni nde ‘mufasha’ utuvuganira kuri Yehova?

1Yh 2:1; Rm 5:1, 2; 8:34; Efe 2:13, 18; 5:1, 2; Heb 7:25

Ni gute umuntu yagaragaza ko yihannye?

Ibk 26:20; Yak 4:8-10

Reba ingingo ivuga ngo: “Kwihana

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Kuva 22:1-12​—Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, umujura yasabwaga kwishyura ibyo yabaga yibye

    • Luka 19:8, 9​—Zakayo wari umukuru w’abasoresha yagaragaje ko yihannye, igihe yarekaga ibikorwa bye bibi kandi agasubiza abantu ibyo yabambuye

Kuki tugomba kwizera tudashidikanya ko Yehova ababarira?

Reba ingingo ivuga ngo: “Kubabarira

Ni iyihe gahunda Yehova yashyizeho ituma umuntu abona ubufasha mu gihe yakoze icyaha gikomeye kandi ikarinda itorero?

Yak 5:14, 15

Reba nanone: Ibk 20:28; Gal 6:1

Ni gute gukora icyaha gikomeye bishobora kugira ingaruka ku bagize umuryango wacu cyangwa ku itorero?

Heb 12:15, 16

Reba nanone: Gut 29:18

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Yos 7:1-13, 20-26​—Akani yateje ibibazo ishyanga ryose rya Isirayeli bitewe n’icyaha yakoze kandi akagihisha

    • Yona 1:1-16​—Yona yashyize mu kaga abantu bose bari kumwe na we mu bwato, bitewe no kwanga kumvira Yehova

    • 1Kor 5:1-7​—Intumwa Pawulo yavuze iby’icyaha gikomeye cyakozwe bikagira ingaruka ku itorero ryose ry’i Korinto

Kuki gutinya igihano bitagombye kutubuza gusaba ubufasha abasaza?

Img 3:11, 12; Heb 12:5-7, 11; Yak 5:14, 15

Kuki twagombye kwemera ko Yehova yatubabariye, aho gukomeza kwicira urubanza bitewe n’icyaha twakoze?

Reba ingingo ivuga ngo: “Kubabarira

Mu gihe tumenye ko umuntu yakoze icyaha gikomeye, kuki twagombye no kumenya ko yakibwiye abasaza?

Lew 5:1

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Gut 13:6-9; 21:18-20​—Amategeko ya Mose yavugaga ko mu gihe umuntu akoze icyaha gikomeye mugenzi we akabimenya agomba kubivuga, niyo yaba ari umwe mu bagize umuryango we cyangwa incuti ye