Ihumure
Imirongo ya Bibiliya yaduhumuriza mu gihe twacitse intege
Imihangayiko
Reba ingingo ivuga ngo: “Imihangayiko”
Uburakari; umujinya
Bamwe barakazwa n’akarengane cyangwa ibibazo bahura na byo
Reba nanone: Zab 142:4; Umb 4:1; 7:7
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Imirongo ihumuriza:
-
Ingero zo muri Bibiliya zihumuriza:
-
Rusi 1:6, 7, 16-18; 2:2, 19, 20; 3:1; 4:14-16—Nawomi yasubiye mu bari bagize ubwoko bw’Imana, yemera gufashwa no gufasha abandi, bituma yongera kugira ibyishimo
-
Yobu 42:7-16; Yak 5:11—Yobu yagaragaje ukwizera akomeza kwihangana kandi Yehova yamuhaye imigisha myinshi
-
Bamwe bababazwa n’imyifatire mibi y’abandi
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Sm 1:6, 7, 10, 13-16—Hana yababajwe cyane n’uko Penina yamusererezaga, no kuba Umutambyi Mukuru Eli yaramushinje ibinyoma
-
Yobu 8:3-6; 16:1-5; 19:2, 3—Incuti za Yobu eshatu zitwaga ko zaje kumuhumuriza zigize abakiranutsi zimushinja ibinyoma, bituma arushaho kubabara
-
-
Imirongo ihumuriza:
-
Ingero zo muri Bibiliya zihumuriza:
-
1Sm 1:9-11, 18—Hana amaze kubwira Yehova ibyari bimubabaje, agahinda yari afite karagabanutse
-
Yobu 42:7, 8, 10, 17—Yobu amaze kubabarira incuti ze ni bwo Yehova yamukijije indwara kandi atuma yongera kugira ibyishimo
-
Gukabya kwicira urubanza
Ezr 9:6; Zab 38:3, 4, 8; 40:12
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
2Bm 22:8-13; 23:1-3—Umwami Yosiya n’abaturage be biciriye urubanza cyane igihe basomerwaga ibyari bikubiye mu Mategeko ya Mose
-
Ezr 9:10-15; 10:1-4—Umutambyi Ezira n’abandi baturage biciriye urubanza bitewe n’uko bamwe muri bo bari bararenze ku mategeko ya Yehova bagashaka abagore b’abanyamahanga
-
Luka 22:54-62—Intumwa Petero yiciriye urubanza cyane igihe yihakanaga Yesu inshuro eshatu zose
-
-
Imirongo ihumuriza:
-
Reba nanone: Yes 38:17; Mika 7:18, 19
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
2Ng 33:9-13, 15, 16—Manase ni umwe mu bami b’u Buyuda bakoze ibikorwa bibi cyane; ariko yarihannye arababarirwa
-
Luka 15:11-32—Yesu yaciye umugani w’umwana w’ikirara kugira ngo agaragaze ko Yehova aba yiteguye kubabarira burundu
-
Kumva utengushywe mu gihe abandi bagusuzuguye, bakubabaje cyangwa baguhemukiye
Reba ingingo ivuga ngo: “Gutenguhwa”
Gucika intege bitewe n’amakosa cyangwa ibyaha wakoze
Reba ingingo ivuga ngo: “Gutenguhwa”
Kumva nta gaciro ufite
Reba ingingo ivuga ngo: “Gushidikanya”
Kumva utashobora gusohoza inshingano iremereye cyangwa gukemura ikibazo runaka
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Kuva 3:11; 4:10—Mose yumvise adakwiriye igihe yasabwaga kujya guhura na Farawo no kuyobora ubwoko bw’Imana abuvana muri Egiputa
-
Yer 1:4-6—Yeremiya yumvaga ko yari muto cyane kandi ko atari inararibonye, ku buryo yaba umuhanuzi wa Yehova ngo abwirize abari barigometse
-
-
Imirongo ihumuriza:
-
Ingero zo muri Bibiliya zihumuriza:
-
Kuva 3:12; 4:11, 12—Yehova yakomeje kwizeza Mose ko yari kuzamufasha gusohoza inshingano yamuhaye
-
Yer 1:7-10—Yehova yijeje umuhanuzi Yeremiya ko yari kuzamufasha guhangana n’ingorane yari kuzahura na zo
-
Ishyari; kurarikira
Reba ingingo ivuga ngo: “Ishyari”
Gukora bike bitewe n’uburwayi cyangwa izabukuru
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
2Bm 20:1-3—Igihe Umwami Hezekiya yarwaraga indwara yashoboraga kumwica, yararize cyane
-
Flp 2:25-30—Epafuradito yahangayikishijwe cyane n’uko abari bagize itorero bumvise ko yari arwaye, atekereza ko bashoboraga kwibwira ko atari agisohoza neza inshingano ye
-
-
Imirongo ihumuriza:
-
Ingero zo muri Bibiliya zihumuriza:
-
2Sm 17:27-29; 19:31-38—Barizilayi yari indahemuka kandi yubahwa, ariko yariyoroheje ntiyemera inshingano yumvaga ko igoye bitewe n’izabukuru
-
Zab 41:1-3, 12—Nubwo Umwami Dawidi yari arwaye cyane, yari yiringiye ko Yehova yari kuzamwitaho
-
Mar 12:41-44—Yesu yashimagije umupfakazi w’umukene bitewe n’uko yatuye amafaranga yari afite yose
-
Agahinda gaterwa no gukorerwa ibikorwa bibi
Reba ingingo ivuga ngo: “Gukorerwa ibikorwa bibi”
Ubwoba bukabije; gutinya
Reba ingingo ivuga ngo: “Ubwoba”
Ibitotezo
Reba ingingo ivuga ngo: “Ibitotezo”