Ijambo ry’ibanze
Iki gitabo kizagufasha kubona mu buryo bworoshye imirongo ya Bibiliya n’ingero zo muri Bibiliya, byagufasha guhangana n’ibibazo ufite. Nanone kizagufasha kubona imirongo ya Bibiliya wakoresha utera abandi inkunga cyangwa ubafasha gufata imyanzuro ihesha Yehova icyubahiro. Kugira ngo ubigereho, uhitamo ingingo wifuza. Noneho muri iyo ngingo haba harimo ibibazo n’ibisobanuro bigufi bifitanye isano n’ingero zo muri Bibiliya zishobora kugufasha. (Reba agasanduku kavuga ngo: “ Uko wakoresha iki gitabo.”) Uzajya ubona mu buryo bworoshye inama z’ingirakamaro kandi z’ingenzi n’ibitekerezo bihumuriza byo mu Ijambo ry’Imana. Nanone uzabona ibintu by’ingirakamaro wafashisha abandi. Uzabona imirongo ya Bibiliya wakoresha ubagira inama, ubahumuriza cyangwa ubatera inkunga.
Iki gitabo ntikirimo imirongo yose ivuga ku ngingo zavuzwemo. Ariko imirongo ibonekamo yagufasha gukora ubushakashatsi burenzeho mu gihe ubona ari ngombwa (Img 2:1-6). Kugira ngo umenye byinshi kurushaho, ushobora kwifashisha impuzamirongo n’ibisobanuro biboneka muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yo kwiyigishirizamo, niba iboneka mu rurimi wumva. Nanone ushobora kwifashisha Igitabo Gifasha Abahamya ba Yehova Gukora ubushakashatsi kugira ngo urusheho gusobanukirwa umurongo runaka wa Bibiliya n’uko washyira mu bikorwa ibivugwa muri uwo murongo. Jya wibanda ku nyandiko za vuba zasobanuye imirongo ya Bibiliya, kugira ngo uzabe wizeye ko ibisobanuro byayo bihuje n’ukuri.
Twifuza ko iki gitabo cyazagufasha kugira ubwenge n’ubumenyi kandi ugasobanukirwa ibikubiye mu Ijambo ry’Imana. Igihe uzaba ugikoresha, uzarushaho kwibonera ko ‘Ijambo ry’Imana ari rizima, kandi ko rifite imbaraga.’—Heb 4:12.