Imihangayiko
Ese wumva uhangayikishijwe n’ibibazo bitandukanye urugero nk’ubukene, inzara no kubura aho uba?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Amg 3:19—Igihe Yerusalemu yari imaze kurimburwa, umuhanuzi Yeremiya n’abandi Bisirayeli benshi basigaye nta ho kuba bafite
-
2Kor 8:1, 2; 11:27—Abakristo b’i Makedoniya bigeze guhura n’ikibazo cy’ubukene bukabije; intumwa Pawulo na we akenshi yajyaga abura ibyokurya, imyambaro n’aho kuba
-
-
Imirongo ihumuriza:
-
Reba nanone: Gut 24:19
Ese wumva uhangayikishijwe n’irungu, kutagira incuti cyangwa kumva udakunzwe?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Bm 18:22; 19:9, 10—Umuhanuzi Eliya yumvaga ko ari we mugaragu wa Yehova w’indahemuka wari usigaye
-
Yer 15:16-21—Umuhanuzi Yeremiya yumvaga ari wenyine kubera ko abantu bo mu gihe cye biberaga mu binezeza aho kumva ubutumwa bwe
-
-
Imirongo yo muri Bibiliya ihumuriza:
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Bm 19:1-19—Yehova yafashije Eliya amuha ibyo yari akeneye, amutega amatwi yitonze igihe yamubwiraga ibyari bimuhangayikishije kandi amutera inkunga, amwereka ko yari afite imbaraga zo kumufasha
-
Yoh 16:32, 33—Yesu yari azi ko yari kuzatereranwa, ariko nanone yumvaga ko atari kuzaba ari wenyine
-