Imyanzuro
Ni gute twategura ubwenge bwacu n’umutima kugira ngo dufate imyanzuro myiza?
Zab 1:1-3; Img 19:20; Rom 14:13; 1Kor 10:6-11
Reba nanone: Ezr 7:10
Kuki twagombye gutekereza twitonze mbere yo gufata imyanzuro ikomeye?
Kuki tutagombye kwishingikiriza ku mutima wacu udatunganye mu gihe dufata imyanzuro?
Reba nanone: Kub 15:39; Img 14:12; Umb 11:9, 10
-
Urugero rwo muri Bibiliya:
-
2Ng 35:20-24—Yosiya wari umwami mwiza yanze kumvira inama yari iturutse kuri Yehova, ajya kurwanya Farawo Neko
-
Kuki ari iby’ingenzi ko dusenga mu gihe tugiye gufata imyanzuro ikomeye?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Luka 6:12-16—Mbere y’uko Yesu atoranya intumwa ze 12, yasenze ijoro ryose
-
2Bm 19:10-20, 35—Igihe Umwami Hezekiya yari ahanganye n’ikibazo gikomeye, yasenze Yehova kandi Yehova yaramukijije
-
Ni nde twagombye gusaba ko yatuyobora mu gihe tugiye gufata imyanzuro, kandi se atuyobora ate?
Zab 119:105; Img 3:5, 6; 2Tm 3:16, 17
Reba nanone: Zab 19:7; Img 6:23; Yes 51:4
-
Urugero rwo muri Bibiliya:
-
Ibk 15:13-18—Igihe inteko nyobozi y’i Yerusalemu yari igiye gufata umwanzuro ukomeye, yayobowe na Bibiliya
-
Imyanzuro ku birebana na:
Ibibazo byose duhura na byo mu buzima
Akazi
Reba ingingo ivuga ngo “Akazi”
Kwirangaza
Reba ingingo ivuga ngo: “Imyidagaduro”
Ishyingiranwa
Reba ingingo ivuga ngo: “Ishyingiranwa”
Kwivuza
Lew 19:26; Gut 12:16, 23; Luka 5:31; Ibk 15:28, 29
-
Urugero rwo muri Bibiliya:
-
Ibk 19:18-20—Abakristo bo muri Efeso bagaragaje ko bari bararetse burundu iby’ubupfumu n’ubumaji
-
Intego zo mu buryo bw’umwuka
Gukoresha neza igihe
Abagaragu ba Yehova bakuze mu buryo bw’umwuka badufasha bate gufata imyanzuro myiza?
Yobu 12:12; Img 11:14; Heb 5:14
-
Urugero rwo muri Bibiliya:
-
1Bm 1:11-31, 51-53—Batisheba yumviye inama umuhanuzi Natani yamugiriye, kandi byaramurokoye we n’umwana we Salomo
-
Kuki tutagombye gusaba abandi ngo badufatire imyanzuro?
Kuki twagombye kwiyemeza gukurikiza inama zituruka ku Mana aho gushaka kuzirengagiza?
Reba nanone: Luka 7:30
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 19:12-14, 24, 25—Loti yagerageje kuburira abari kuzashakana n’abakobwa be, ariko birengagije ibyo yababwiraga
-
2Bm 17:5-17—Kuba Abisirayeli barakomeje kwirengagiza inama Yehova yabagiraga, ni byo byatumye bajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu
-
Kuki twagombye kumvira ibyo umutimanama wacu utubwira mu gihe tugiye gufata imyanzuro?
Gutekereza ku ngaruka z’umwanzuro tugiye gufata byatumarira iki?
Ingaruka umwanzuro wacu wazagira ku bandi
Ingaruka umwanzuro wacu wazatugiraho
Reba nanone: Img 2:20, 21; 5:3-5
Ingaruka umwanzuro wacu wazagira ku bucuti dufitanye na Yehova
Kuki twagombye kwirengera ingaruka z’imyanzuro dufata?