Ingeso mbi
Ni izihe ngeso Abakristo bakwiriye kwirinda?
Umujinya
Zab 37:8, 9; Img 29:22; Kol 3:8
Reba nanone: Img 14:17; 15:18
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 37:18, 19, 23, 24, 31-35—Abavandimwe ba Yozefu bamugiriye nabi, baramugurisha ajya kuba umucakara kandi babeshya se Yakobo ko yapfuye
-
Int 49:5-7—Simeyoni na Lewi barahanwe bitewe n’ibikorwa bibi bakoze babitewe n’umujinya
-
1Sm 20:30-34—Umwami Sawuli yagize umujinya atuka umuhungu we Yonatani ashaka no kumwica
-
1Sm 25:14-17—Nabali yatutse ingabo za Dawidi, ariko ibyo byari bigiye gutuma we n’abagabo bose babaga mu rugo rwe bicwa
-
Ubushyamirane
Ubugwari
Ubugome
Gut 15:7, 8; Mat 19:8; 1Yh 3:17
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 42:21-24—Abavandimwe ba Yozefu bababajwe n’ibikorwa bibi bamukoreye
-
Mar 3:1-6—Yesu yababajwe cyane n’imitekerereze mibi Abafarisayo bari bafite
-
Agasuzuguro
Reba ingingo ivuga ngo: “Agasuzuguro”
Kwishyira hejuru
Reba nanone: Img 3:7; 26:12; Rom 12:16
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
2Sm 15:1-6—Abusalomu yishyize hejuru kandi ashakisha uko yakwigarurira imitima y’abantu akabangisha se Dawidi
-
Dan 4:29-32—Umwami Nebukadinezari yari umwibone, kandi ibyo byatumye Yehova amuhana
-
Kurarikira
Reba nanone: Gal 5:26; Tito 3:3
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 26:12-15—Yehova yahaye Isaka umugisha bitewe n’uko yakoranaga umwete, ariko ibyo byatumye Abafilisitiya batangira kumugirira ishyari
-
1Bm 21:1-19—Umwami mubi Ahabu yifuje umurima w’imizabibu wa Naboti, kandi ibyo byatumye amugambanira maze aricwa
-
Gutinya abantu
Zab 118:6; Img 29:25; Mat 10:28
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Kub 13:25-33—Abatasi icumi b’Abisirayeli bagize ubwoba batuma n’abandi Bisirayeli na bo bagira ubwoba
-
Mat 26:69-75—Petero yagize ubwoba bituma yihakana Yesu inshuro eshatu
-
Umururumba
Reba ingingo ivuga ngo: “Umururumba”
Urwango
Reba nanone: Kub 35:19-21; Mat 5:43, 44
Uburyarya
Reba ingingo ivuga ngo: “Uburyarya”
Ishyari
Reba ingingo ivuga ngo: “Ishyari”
Ubunebwe
Img 6:6-11; Umb 10:18; Rom 12:11
Reba nanone: Img 10:26; 19:15; 26:13
Gukunda amafaranga n’ibintu
Reba nanone: 1Yh 2:15, 16
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Yobu 31:24-28—Nubwo Yobu yari umukire, yirinze kugwa mu mutego wo gukunda ibintu
-
Mar 10:17-27—Umusore wari umukire yakundaga cyane ubutunzi, ku buryo kubusiga agakurikira Yesu byamugoye
-
Uburakari
Reba nanone: Yak 3:14
-
Urugero rwo muri Bibiliya:
-
Obd 10-14—Imana yahannye Abedomu bitewe n’uko bagaragarije uburakari bwinshi abavandimwe babo b’Abisirayeli
-
Ubwibone
Reba ingingo ivuga ngo: “Ubwibone”
Kwishyira hejuru; kwirata
Reba ingingo ivuga ngo: “Kwishyira hejuru”
Amakimbirane
Img 26:20; 1Tm 3:2, 3; Tito 3:2
Reba nanone: Img 15:18; 17:14; 27:15; Yak 3:17, 18
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 13:5-9—Havutse amakimbirane hagati y’abashumba ba Aburahamu n’aba Loti, ariko Aburahamu yakemuye icyo kibazo mu mahoro
-
Abc 8:1-3—Abefurayimu bashatse gutonganya Umucamanza Gideyoni, ariko yicishije bugufi bituma amahoro agaruka
-
Kwigomeka
Reba nanone: Gut 21:18-21; Zab 78:7, 8; Tito 1:10
Kwigira umukiranutsi
Umb 7:16; Mat 7:1-5; Rom 14:4, 10-13
Reba nanone: Yes 65:5; Luka 6:37
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Mat 12:1-7—Yesu yanenze Abafarisayo bitewe n’imitekerereze bari bafite yo kwigira abakiranutsi
-
Luka 18:9-14—Yesu yakoresheje umugani kugira ngo agaragaze ko Imana idakunda abantu bigira abakiranutsi
-
Kutava ku izima
Reba nanone: Yer 7:23-27; Zek 7:11, 12
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
2Ng 36:11-17—Kuba Sedekiya yari umwami mubi kandi utava ku izima byatumye abaturage be bahura n’ibyago
-
Ibk 19:8, 9—Intumwa Pawulo yaretse kubwiriza abantu bari baranze kwemera ubutumwa bw’Ubwami
-
Kudashyira mu gaciro
Reba nanone: 1Pt 2:15
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Sm 8:10-20—Abisirayeli bafashe umwanzuro udashyize mu gaciro igihe umuhanuzi Samweli yababwiraga ko bidahuje n’ubwenge kugira umwami w’umuntu
-
1Sm 25:2-13, 34—Kuba Nabali yaranze ibintu bishyize mu gaciro Dawidi yamusabaga, byari bigiye gutuma abagabo bo mu rugo rwe bose bicwa
-
Gukeka no gushinja abandi ibinyoma
-
Urugero rwo muri Bibiliya:
-
1Sm 18:6-9; 20:30-34—Umwami Sawuli yaketse ko Dawidi ashaka kumukura ku bwami kandi akora uko ashoboye kugira ngo Yonatani amurwanye
-