Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inzego z’imibereho

Inzego z’imibereho

Ese Imana yaba ibona ko hari abantu baruta abandi bitewe n’ubwoko, umuryango bakomokamo cyangwa urwego rw’imibereho barimo?

Ibk 17:26, 27; Rom 3:23-27; Gal 2:6; 3:28

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Yoh 8:31-40​—Hari Abayahudi biratanaga kuba barakomokaga kuri Aburahamu, ariko Yesu yarabakosoye kubera ko batitwaraga nka Aburahamu

Ese hari impamvu n’imwe ikwiriye gutuma twumva ko turuta abantu bo mu bundi bwoko cyangwa mu kindi gihugu?

Yoh 3:16; Rom 2:11

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Yona 4:1-11​—Yehova yeretse Yona ko agomba kugirira imbabazi abantu b’i Nineve batari abo mu gihugu cye

    • Ibk 10:1-8, 24-29, 34, 35​—Intumwa Petero yamenye ko atagomba gufata Abanyamahanga nk’abantu banduye, bituma afasha Koruneliyo n’abo mu rugo rwe baba Abanyamahanga ba mbere babaye Abakristo

Ese Abakristo bakize bakwiriye kumva ko baruta abandi cyangwa ko bakwiriye kubahwa kuruta abandi?

1Tm 6:17, 18; Yak 2:2-4

Reba nanone: Gut 8:12-14; Yer 9:23, 24

Ese kuba umuntu afite inshingano mu muryango wacu biba bishatse kuvuga ko aruta abandi kandi ko ashobora kubakandamiza?

2Kor 1:24; 1Pt 5:2, 3

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Gut 17:18-20​—Yehova yabwiye abami ba Isirayeli ko batagombaga kwishyira hejuru ngo bumve ko baruta abagize ubwoko bwe, kuko Imana ibona ko bose ari abavandimwe

    • Mar 10:35-45​—Yesu yacyashye intumwa ze bitewe n’uko zarwaniraga imyanya y’ubuyobozi

Ni iki kigaragaza ko umuntu yemerwa n’Imana?

Kuva 19:5; Rom 10:12; 1Yh 2:17

Ese Abakristo bagombye guharanira impinduka mu bya politike?

Efe 6:5-9; 1Tm 6:1, 2

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Yoh 6:14, 15​—Abantu bari biteze ko Yesu yari kuzakemura ibibazo by’abaturage ariko yanze ko bamugira umwami