Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ishyingiranwa

Ishyingiranwa

Ni nde watangije ishyingiranwa?

Ni nde Umukristo yagombye guhitamo ngo amubere umugabo cyangwa umugore?

Kuki Umukristo nyakuri atagombye gushyigikira ko umwana we wabatijwe ashakana n’umuntu utari umugaragu wa Yehova wamwiyeguriye akabatizwa?

1Kor 7:39; 2Kor 6:14, 15

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 24:1-4, 7​—Aburahamu wari ugeze mu zabukuru yiyemeje gushakira umuhungu we Isaka umugore mu basengaga Yehova, aho kumushakira mu Banyakanani basengaga izindi mana

    • Int 28:1-4​—Isaka yabwiye umuhungu we Yakobo ko yagombaga gushakira umugore muri bene wabo basengaga Yehova, aho kumushakira mu Banyakanani

Yehova abona ate Umukristo ushakana n’umuntu utizera?

Gut 7:3, 4

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Bm 11:1-6, 9-11​—Igihe Umwami Salomo yirengagizaga amategeko ya Yehova agashaka abagore b’abanyamahanga kandi bakayobya umutima we, Yehova yararakaye cyane

    • Neh 13:23-27​—Kimwe na Yehova, Guverineri Nehemiya yarakariye cyane Abisirayeli bari barayobye bagashaka abagore bo mu bindi bihugu bituma abacyaha kandi arabahana

Kuki mu gihe dutoranya uwo tuzabana, tugomba kureba ukorera Yehova mu budahemuka kandi uvugwa neza?

Img 18:22; 31:10, 28

Reba nanone: Efe 5:28-31, 33

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Sm 25:2, 3, 14-17​—Nabali yari umugabo w’umukire, ariko uvuga nabi kandi w’umunyamahane; ibyo byatumye abera Abigayili umugabo mubi

    • Img 21:9​—Guhitamo nabi uwo tuzabana bishobora kutubuza ibyishimo n’amahoro

    • Rom 7:2​—Intumwa Pawulo yasobanuye ko iyo umugore ashatse, aba agomba kumvira umugabo we udatunganye; ni yo mpamvu umukobwa w’umunyabwenge yagombye kuba maso mu gihe ahitamo uwo bazabana

Kwitegura gushaka

Kuki umugabo yagombye kubanza kwitegura uko azatunga abo mu rugo rwe mbere yo gutekereza gushaka?

1Tm 5:8

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Img 24:27​—Mbere yo gushaka, wenda no kubyara, umugabo yagombye kubanza gukora cyane kugira ngo abone ibizatuma yita ku muryango we

Kuki Abakristo babiri barambagizanya bagombye gukora uko bashoboye bagashaka inama zihuje n’ubwenge kandi bakamenyana neza, aho kureba ubwiza bw’inyuma?

Img 13:10; 1Pt 3:3-6

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Rusi 2:4-7, 10-12​—Kugira ngo Bowazi amenye Rusi, yitegereje uko yakoraga imirimo, amenya uko avugwa, uko yabanaga n’abagize umuryango n’uko yakundaga Imana

    • Rusi 2:8, 9, 20​—Kugira ngo Rusi amenye Bowazi yitegereje ukuntu yari umugwaneza, uko yagiraga ubuntu n’uko yakundaga Yehova

Kuki Yehova yifuza ko umusore n’inkumi barambagizanya bakomeza kwirinda ibikorwa by’ubwiyandarike?

Gal 5:19; Kol 3:5; 1Ts 4:4

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Img 5:18, 19​—Hari ibikorwa bimwe na bimwe bigaragaza urukundo, bigenewe abashakanye gusa

    • Ind 1:2; 2:6​—Igihe umusore w’umushumba yarambagizaga umukobwa w’Umushulami, babwiranaga amagambo y’urukundo yiyubashye, aho kugaragarizanya urukundo mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina

    • Ind 4:12; 8:8-10​—Umukobwa w’Umushulami yakomeje kwifata yirinda ubusambanyi; ni yo mpamvu yagereranyijwe n’ubusitani buzitiye

Kuki umugabo n’umugore bagomba gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko?

Mat 22:21; Rom 13:1; Tito 3:1

Inshingano z’umugabo

Ni izihe nshingano ziremereye umugabo afite?

Efe 5:23, 25, 28-31, 33

Abagabo b’Abakristo bagomba kwigana urugero rwa nde mu gihe bakoresha ubutware bwabo?

1Kor 11:3; Efe 5:23

Kuki ari iby’ingenzi ko umugabo agaragaza ko akunda umugore we, akamwereka ko yita ku byiyumvo bye kandi ko azi ibyo akeneye?

Kol 3:19; 1Pt 3:7

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 21:8-12​—Yehova yasabye Aburahamu gutega amatwi umugore we Sara, nubwo igitekerezo yari agiye kumuha kitari kumushimisha

    • Img 31:10, 11, 16, 28​—Umugabo w’umunyabwenge ufite umugore ushoboye nk’uko bivugwa muri iyi mirongo, ntamugenzura muri buri kantu cyangwa ngo amushakisheho amakosa; ahubwo aramwiringira kandi akamushimira

    • Efe 5:33​—Intumwa Pawulo yahumekewe n’Imana avuga ko umugore aba akeneye kwibonera ko umugabo we amukunda

Inshingano z’umugore

Ni iyihe nshingano y’ingenzi Yehova yahaye umugore w’Umukristo?

Int 2:18; Kol 3:18; Tito 2:4, 5

Ese inshingano umugore yahawe igaragaza ko asuzuguritse?

Int 1:26-28, 31; 2:18

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Img 1:8; 1Kor 7:4​—Hari ubutware Imana yahaye umugore mu muryango

    • 1Kor 11:3​—Intumwa Pawulo yasobanuye ko muri gahunda ya Yehova, twese tuba dufite umutware, uretse Yehova we Mana Ishoborabyose

    • Heb 13:7, 17​—Twese abagize itorero baba abagabo cyangwa abagore tugomba kumvira abafite inshingano kandi tukabagandukira

Umukristokazi ufite umugabo utizera yakora iki ngo ashimishe Yehova?

1Kor 7:13-16; 1Pt 3:1, 2

Kuki umugore w’Umukristo agomba gukomeza kubaha umugabo we?

Efe 5:33

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Int 18:12; 1Pt 3:5, 6 ​—Sara yubahaga umugabo we cyane akamwita “umutware” ndetse akanabona ko ari umutware mu bitekerezo

Umugore Bibiliya ishima ni umeze ate?

Img 19:14; 31:10, 13-31

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 24:62-67​—Rebeka yahumurije umugabo we Isaka, igihe yari amaze gupfusha nyina

    • 1Sm 25:14-24, 32-38​—Abigayili yasabye Dawidi imbabazi bituma atica umugabo we wari umupfapfa kandi arokora abo mu rugo rwe

    • Est 4:6-17; 5:1-8; 7:1-6; 8:3-6​—Umwamikazi Esiteri yarokoye abagize ubwoko bwe, igihe yemeraga gushyira ubuzima bwe mu kaga, akajya kureba umwami inshuro ebyiri zose kandi atamutumyeho

Gukemura ibibazo

Ni ayahe mahame yafasha abashakanye gukemura ibibazo bashobora kugirana?

1Kor 13:4-8; Efe 5:33; Kol 3:12-14

Ni ayahe mahame yafasha abashakanye kugira imitekerereze ikwiriye ku birebana n’amafaranga?

Luka 12:15; Flp 4:5; 1Tm 6:9, 10; Heb 13:5

Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Amafaranga

Ni ayahe mahame yafasha abashakanye gukemura ibibazo birebana na bene wabo?

Zab 34:14; Mat 19:5, 6; 1Kor 13:4, 5

Ni ayahe mahame yayobora abashakanye mu birebana n’imibonano mpuzabitsina?

Img 5:15-20; Mat 5:27, 28; 1Kor 7:3-5; 10:24; Flp 2:4; Heb 13:4

Kuki kwibanda ku mico myiza y’uwo mwashakanye ari iby’ingenzi kuruta kwibanda ku makosa ye?

Kuki ari byiza gukemura ibibazo mu rukundo kandi vuba, aho gukomeza kurakara?

Zab 37:8; Img 14:29; Efe 4:26, 27; Yak 1:19, 20

Kuki Abakristo bagomba kwirinda umujinya, gukankama, gutukana n’ubundi bugome bwose?

Zab 11:5; Gal 5:19-21; Efe 4:31, 32; Tito 3:2

Mu gihe umugabo n’umugore bagize ibyo batumvikanaho, intego yabo yagombye kuba iyihe?

Zab 34:14; Mat 5:9; Rom 12:17, 18, 21

Iyo abashakanye bemeye kuyoborwa na Yehova babona iyihe migisha?

Amahame agenga ishyingiranwa

Bibiliya ivuga iki ku birebana n’ishyingiranwa hamwe n’imibonano mpuzabitsina?

Img 6:32; Mat 5:27, 28; 1Kor 6:9, 10; Heb 13:4

Abakristo bagombye kubona bate ibirebana no gushaka abagore benshi?

Mat 19:8, 9; 1Kor 7:2; 1Tm 3:2, 12

Ni iki kigaragaza ko ishyingiranwa ryagombye kuba hagati y’umugabo n’umugore gusa?

Kuki umugabo n’umugore bagombye kubana akaramata?

Mar 10:6-9; Rom 7:2, 3; 1Kor 7:10, 11

Ni iyihe mpamvu imwe gusa ishobora gutuma abashakanye batana?

Yehova abona ate ibirebana no gutana ku mpamvu zidashingiye ku Byanditswe?

Mal 2:13-16

Ese iyo umwe mu bashakanye apfuye, usigaye aba afite uburenganzira bwo kongera gushaka?

Rom 7:2, 3; 1Kor 7:39