Kubabarira
Ni mu rugero rungana iki Yehova yiteguye kubabarira?
Reba nanone: 2Pt 3:9
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Zab 78:40, 41; 106:36-46—Yehova yahoraga ababarira abagaragu be, nubwo bamubabazaga kenshi
-
Luka 15:11-32—Yesu yakoresheje umugani w’umubyeyi wababariye umuhungu we w’ikirara wihannye, kugira ngo agaragaze ukuntu Yehova ababarira
-
Yehova atubabarira ibyaha ashingiye ku ki?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Heb 9:22-28—Intumwa Pawulo yasobanuye ukuntu amaraso ya Kristo ari yo yonyine ashobora gutuma tubabarirwa ibyaha
-
Ibh 7:9, 10, 14, 15—Intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa “imbaga y’abantu benshi,” Imana ibona ko bakwiriye kubabarirwa binyuriye ku maraso ya Kristo
-
Ni iki tugomba gukora mu gihe abandi badukoshereje, niba twifuza ko Yehova atubabarira?
Mat 6:14, 15; Mar 11:25; Luka 17:3, 4; Yak 2:13
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Yobu 42:7-10—Mbere y’uko Yehova akiza Yobu indwara n’ibibazo yari ahanganye na byo kandi amusubize ubutunzi, yamusabye ko yasenga asabira incuti ze zari zamuvuze nabi
-
Mat 18:21-35—Yesu yaciye umugani ugaragaza ko tugomba kubabarira abandi niba twifuza kubabarirwa
-
Ni mu buhe buryo kwatura ibyaha no kwihana by’ukuri ari iby’ingenzi?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Zab 32:1-5; 51:1, 2, 16, 17—Umwami Dawidi yababajwe cyane n’ibyaha yakoze kandi yihana abikuye ku mutima
-
Yak 5:14-16—Yakobo yasobanuye ko mu gihe umuntu yakoze icyaha gikomeye agomba gusanga abasaza
-
Ni ibiki tugomba guhindura niba twifuza ko Yehova atubabarira?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Bm 21:27-29; 2Ng 18:18-22, 33, 34; 19:1, 2—Igihe Umwami Ahabu yabwirwaga ko yakoze icyaha, yicishije bugufi maze Yehova aramubabarira; ariko kubera ko atagaragaje ko yihannye by’ukuri, Yehova yakomeje kumufata nk’umunyabayaha, anatuma yicwa
-
2Ng 33:1-16—Manase yari umwami mubi, ariko igihe yihanaga Yehova yaramubabariye. Yagaragaje ko yahindutse cyane igihe yarwanyaga abasenga ibishushanyo, agashyigikira gahunda yo gusenga Yehova
-
Ni mu buhe buryo Yehova yiteguye kubabarira burundu abanyabyaha bihana?
Zab 103:10-14; Yes 1:18; 38:17; Yer 31:34; Mika 7:19
-
Urugero rwo muri Bibiliya:
-
2Sm 12:13; 24:1; 1Bm 9:4, 5—Nubwo umwami Dawidi yakoze ibyaha bikomeye, yarihannye Yehova aramubabarira ku buryo na nyuma yaho yamwise inyangamugayo
-
Ni gute Yesu agaragaza mu buryo butunganye umuco wa Yehova wo kubabarira?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Mat 26:36, 40, 41—Igihe Yesu yari kumwe n’abigishwa be bari incuti ze magara, barisinziriye kandi ari bwo yari akeneye cyane ko bamuba hafi; icyakora yazirikanye ko bari babifitiye ubushake, imbaraga zikaba nke
-
Mat 26:69-75; Luka 24:33, 34; Ibk 2:37-41—Intumwa Petero yavuze inshuro eshatu ko atari azi Yesu, ariko yarihannye Yesu aramubabarira hanyuma amaze no kuzuka aramubonekera, amuha inshingano zihariye mu itorero
-
Ni iki kigaragaza ko imbabazi za Yehova zigira aho zigarukira?
Mat 12:31; Heb 10:26, 27; 1Yh 5:16, 17
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Mat 23:29-33—Yesu yaburiye abanditsi n’Abafarisayo ko nibatihana bazajugunywa muri Gehinomu, bisobanura kurimbuka burundu
-
Yoh 17:12; Mar 14:21—Yesu yise Yuda Isikariyota umwana wo kurimbuka, kandi avuga ko icyari kurushaho kumubera cyiza ari uko aba ataravutse
-
Ni iki cyadufasha kubabarira abandi?