Kubera Imana indahemuka
Ubudahemuka ni iki?
Zab 18:23-25; 26:1, 2; 101:2-7; 119:1-3, 80
Ingero zo muri Bibiliya:
Lew 22:17-22—Yehova yasabaga ko amatungo atangwaho ibitambo yaba ‘adafite ikibazo,’ nta nenge afite; amagambo ngo ‘adafite ikibazo’ afitanye isano n’ijambo ry’Igiheburayo rihindurwamo “ubudahemuka,” iryo jambo rikaba ryumvikanisha igitekerezo cyo kwiyegurira Imana mu buryo bwuzuye cyangwa kuyiyegurira wese wese ntugire icyo usigaza
Yobu 1:1, 4, 5, 8; 2:3—Imibereho ya Yobu igaragaza ko kugira ngo tubere Yehova indahemuka tugomba kuba tumwubaha cyane, tukamusenga tubigiranye umutima wacu wose kandi tukirinda gukora ibyo yanga
Kuki tugomba kubera Imana indahemuka?
Ni iki gishobora gutuma dukomeza kubera Imana indahemuka?
Reba nanone: Img 27:11; 1Yh 5:3
Ni iki cyadufasha gukomeza kubera Imana indahemuka?
Reba nanone: Gut 5:29; Yes 48:17, 18
Ingero zo muri Bibiliya:
Yobu 31:1-11, 16-33—Yobu yabaye intangarugero mu birebana no kubera Imana indahemuka kubera ko yirinze ubusambanyi, akagirira abandi ineza kandi akabubaha; nanone yasengaga Yehova wenyine, akirinda gusenga ibigirwamana
Dan 1:6-21—Nubwo Daniyeli n’incuti ze eshatu bari bakikijwe n’abantu batizera, bakomeje kubera Imana indahemuka, ndetse n’gihe bahitagamo ibyo barya
Ese iyo umuntu yakoze amakosa akomeye kandi menshi aba ashobora kongera kubera Imana indahemuka?
Ingero zo muri Bibiliya:
1Bm 9:2-5; Zab 78:70-72—Yehova yabonaga ko Umwami Dawidi yamubereye indahemuka, bitewe n’uko yihannye ibyaha yakoze maze akababarirwa
Yes 1:11-18—Nubwo Yehova yavuze ko abamusengaga bari indyarya n’abanyabyaha, yabasezeranyije ko nibihana bagahindura imyifatire yabo, azabababarira burundu