Kugwa neza
Ni ibihe bimenyetso bigaragaza ko Yehova agwa neza?
Rom 3:23, 24; Tito 3:3-6; Heb 2:9; 1Pt 5:5
Ingero zo muri Bibiliya:
Yona 3:10; 4:11—Yehova yagaragaje ko agwa neza, igihe yababariraga abaturage b’i Nineve bihannye, kandi akita ku matungo yabo
Luka 6:32-36—Yesu yatwigishije ko tugomba kugwa neza igihe yatwibutsaga ko Yehova agirira bose neza, hakubiyemo ababi n’indashima
Ni ibiki twakora kugira ngo tugaragaze ko tugwa neza?
Img 19:17; 22:9; Luka 6:35; Efe 4:32
Reba nanone: Img 11:17; 31:10, 26; Heb 13:16
Ingero zo muri Bibiliya:
Mar 14:3-9; Yoh 12:3—Yesu yashimiye mushiki wa Lazaro witwaga Mariya kubera ko yagaragaje ubuntu agakora igikorwa cy’ineza
2Tm 1:16-18—Igihe intumwa Pawulo yari muri gereza Onesiforo yaramuhumurije