Kumvira
Kumvira bifite akahe kamaro?
Kuva 19:5; Gut 10:12, 13; Umb 12:13; Yak 1:22
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Sm 15:17-23—Umuhanuzi Samweli yacyashye Umwami Sawuli bitewe n’uko atumviye Yehova, hanyuma agaragaza ukuntu kumvira ari iby’ingenzi
-
Heb 5:7-10—Nubwo Yesu yari umwana w’Imana kandi atunganye, yize kumvira igihe yagirirwaga nabi ari hano ku isi
-
Ni iki Abakristo bagombye gukora mu gihe abategetsi babasabye gukora ikintu cyatuma basuzugura Imana?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Dan 3:13-18—Abaheburayo batatu banze kunamira igishushanyo cy’Umwami Nebukadinezari nubwo byashoboraga gutuma bicwa
-
Mat 22:15-22—Yesu yavuze ko abigishwa be bagomba kumvira abategetsi igihe cyose babasabye ibintu bitanyuranyije n’ibyo Imana ishaka
-
Ibk 4:18-31—Igihe abategetsi basabaga intumwa guhagarika umurimo wo kubwiriza, intumwa zagize ubutwari zikomeza kubwiriza
-
Ni iki twakora kugira ngo dukomeze kumvira amategeko ya Yehova?
Gut 6:1-5; Zab 112:1; 1Yh 5:2, 3
Reba nanone: Zab 119:11, 112; Rom 6:17
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Ezr 7:7-10—Umutambyi Ezira yateguye umutima we kugira ngo abashe gufata iya mbere mu kumvira Amategeko y’Imana kandi ayigishe abandi
-
Yoh 14:31—Yesu yavuze impamvu yakoraga ibintu nk’uko Se yari yarabimutegetse
-
Ni iki cyagombye gutuma twumvira Yehova na Yesu?
Kumvira bigaragaza bite ko dufite ukwizera?
Rom 1:5; 10:16, 17; Yak 2:20-23
Reba nanone: Gut 9:23
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 6:9-22; Heb 11:7—Nowa yagaragaje ukwizera igihe yubakaga inkuge, agakora ibintu byose nk’uko Yehova yari yabimutegetse
-
Heb 11:8, 9, 17—Aburahamu yagaragaje ukwizera yumvira Yehova ava muri Uri, kandi yari yiteguye no guhara umwana we
-
Ni iki Yehova asezeranya abamwumvira?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Lew 26:3-6—Yehova asezeranya abamwumvira ko azabitaho kandi akabaha imigisha
-
Kub 13:30, 31; 14:22-24—Kalebu yarumviye kandi ibyo byatumye Yehova amuha imigisha
-
Kutumvira bigira izihe ngaruka?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 2:16, 17; 3:17-19—Kutumvira byatumye Adamu na Eva birukanwa muri Paradizo, batakaza ubutungane n’ubuzima bw’iteka
-
Gut 18:18, 19; Ibk 3:12, 18, 22, 23—Yehova yavuze ko hari kuzaza Umuhanuzi uruta Mose, kandi ko kutamwumvira byari kuzatuma abantu bagerwaho n’ingaruka zibabaje
-
Yuda 6, 7—Abamarayika bigometse hamwe n’abantu bari batuye i Sodomu n’i Gomora barakaje Yehova cyane bitewe n’ibikorwa byabo byo kutumvira
-
Kuki wagombye kumvira Yesu Kristo?
-
Urugero rwo muri Bibiliya:
-
Yoh 12:46-48; 14:24—Yesu yavuze ko kutumvira ibyo yavuze bizatuma umuntu acirwa urubanza
-
Kuki Abakristo bumvira abasaza b’itorero?
Kuki abagore b’Abakristo bagomba kugandukira abagabo babo?
Kuki abana bagomba kumvira ababyeyi babo?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 37:3, 4, 8, 11-13, 18—Igihe Yozefu yari akiri muto yumviye se ajya kureba abo bavaga inda imwe nubwo yari azi ko bamwanga
-
Luka 2:51—Yesu yakomeje kugandukira Yozefu na Mariya nubwo yari atunganye bo badatunganye
-
Kuki dukwiriye kumvira abakoresha bacu niyo nta muntu waba atubona?
Kuki Abakristo bumvira abategetsi ba leta?