Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuyoboka Imana

Kuyoboka Imana

Ni nde dukwiriye kuyoboka?

Kuva 34:14; Gut 5:8-10; Yes 42:8

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Mat 4:8-10​—Satani yabwiye Yesu ko yamuha ubutegetsi bw’isi aramutse amusenze; Yesu yarabyanze yiyemeza gukomeza gusenga Yehova wenyine

    • Ibh 19:9, 10​—Umumarayika yanze ko Yohana amusenga

Yehova yifuza ko tumusenga dute?

Yoh 4:24; Yak 1:26, 27

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Yes 1:10-17​—Yehova ntabwo yemera ibikorwa abantu bakora bamusenga mu gihe badakurikiza amahame ye

    • Mat 15:1-11​—Yesu yagaragaje ko Yehova atemera ko tumusenga dukurikije imigenzo y’abantu

Kuki tugomba gusenga Yehova dufatanyije n’abavandimwe bacu?

Heb 10:24, 25

Reba nanone: Zab 133:1-3

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Ibk 2:40-42​—Mu kinyejana cya mbere, Abakristo bateraniraga hamwe kugira ngo basenge, basabane kandi bigishwe inyigisho zahumetswe

    • 1Kor 14:26-40​—Intumwa Pawulo yatanze amabwiriza y’uko amateraniro agomba kuba kuri gahunda kandi agatera abandi inkunga ku buryo abayajemo biga kandi bagasobanukirwa ukuri

Ni iki tugomba gukora kugira dusenge Yehova mu buryo yemera?

Mat 7:21-24; 1Yh 2:17; 5:3

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Heb 11:6​—Intumwa Pawulo yasobanuye ko kugira ukwizera ari iby’ingenzi kugira ngo dusenge Yehova mu buryo yemera

    • Yak 2:14-17, 24-26​—Yakobo wavaga inda imwe na Yesu yasobanuye ko ukwizera kugendana n’ibikorwa; iyo dufite ukwizera bidusunikira kugira icyo dukora