Kwitonda
Ni iki kigaragaza ko Yehova yitonda?
Ingero zo muri Bibiliya:
1Bm 19:12—Yehova yavugishije umuhanuzi Eliya wari uhangayitse cyane mu “ijwi ryo hasi rituje cyane”
Yona 3:10–4:11—Nubwo Yona yavugishije Yehova yarakaye, Yehova yamwigishije umuco w’imbabazi yihanganye
Twagaragaza dute umuco wo kwitonda?
Img 15:1; Efe 4:1-3; Tito 3:2; Yak 3:13, 17; 1Pt 3:15
Ingero zo muri Bibiliya:
Kub 11:26-29—Umuhanuzi Mose yashubije Yosuwa yitonze, igihe yamusabaga ko yabuza abantu barimo bahanura gukomeza guhanura
Abc 8:1-3—Umuco wo kwitonda wafashije umucamanza Gideyoni gukemura ikibazo cyashoboraga guteza amakimbirane