Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kwiyegurira Yehova

Kwiyegurira Yehova

Ni iyihe mpamvu ikwiriye yagombye gutuma twiyegurira Yehova Imana?

Ni gute twagombye kubona Bibiliya niba twifuza gukorera Imana?

Ni iki Imana yateganyije kugira ngo idukize icyaha? Kuki ibyo ari iby’ingenzi kuri buri wese muri twe?

Kwihana ibibi byose twakoraga bisobanura iki?

Ibk 3:19; 26:20

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Luka 19:1-10​—Zakayo wari umuyobozi w’abasoresha yarihannye, yemera ko yari yarariganyije abantu ibyabo kandi yiyemeza kubisubiza byose

    • 1Tm 1:12-16​—Intumwa Pawulo yasobanuye ukuntu yaretse ibyaha yakoraga kandi Imana na Kristo bakamubabarira

Uretse kureka imyifatire mibi twagiraga, ni iki kindi tugomba gukora?

Ni ayahe mahame ya Bibiliya tugomba gukurikiza kugira ngo dukorere Imana mu buryo yemera?

1Kor 6:9-11; Kol 3:5-9; 1Pt 1:14, 15; 4:3, 4

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Kor 5:1-13​—Intumwa Pawulo yasabye Abakristo b’i Korinto gukura mu itorero umuntu wari warakoze icyaha gikomeye cy’ubusambanyi

    • 2Tm 2:16-19​—Intumwa Pawulo yaburiye Timoteyo, amubwira ko yagombaga kwamaganira kure amagambo y’abahakanyi, yakwirakwiraga nk’igisebe cy’umufunzo

Abagaragu b’Imana bagombye kwitwara bate mu bibazo by’iyi si?

Yes 2:3, 4; Yoh 15:19

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Yoh 6:10-15​—Yesu amaze kugaburira abantu benshi, abari aho bashatse kumugira umwami, ariko yarabacitse aragenda

    • Yoh 18:33-36​—Yesu yavuze ko Ubwami bwe nta sano bufitanye n’ubutegetsi bw’abantu

Umwuka wera udufasha ute gukorera Imana?

Yoh 16:13; Gal 5:22, 23

Reba nanone: Ibk 20:28; Efe 5:18

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Ibk 15:28, 29​—Umwuka wera wayoboye inteko nyobozi yari i Yerusalemu, igihe yari igiye gufata umwanzuro utazibagirana ku birebana no gukebwa

Twakwigana dute ubwitange Yesu Kristo yagaragaje mu birebana no gukorera Imana?

Kuki Abakristo biyeguriye Imana baba bagomba kubatizwa?

Mat 28:19, 20; Ibk 2:40, 41; 8:12; 1Pt 3:21

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Mat 3:13-17​—Yesu yazanywe no gukora ibyo Imana ishaka, abigaragaza abatizwa

    • Ibk 8:26-39​—Umuyobozi w’Umunyetiyopiya wari warahindutse akajya mu idini ry’Abayahudi amaze kumenya ukuri ku birebana na Yesu Kristo, yarabatijwe