Ukwizera
Ni iki kigaragaza ko Yehova aha agaciro kenshi ukwizera?
Yoh 3:16, 18; Gal 3:8, 9, 11; Efe 6:16; Heb 11:6
Reba nanone: 2Kor 5:7
Ingero zo muri Bibiliya:
Heb 11:1–12:3—Intumwa Pawulo yasobanuye icyo ukwizera ari cyo, anatanga ingero z’abantu bagaragaje ukwizera kuva kuri Abeli kugera kuri Yesu Kristo
Yak 2:18-24—Yakobo yakoresheje urugero rwa Aburahamu kugira ngo agaragaze ko ukwizera kwacu kugomba kujyanirana n’ibikorwa
Ni iki kizadufasha kongera ukwizera kwacu?
Rom 10:9, 10, 17; 1Kor 16:13; Yak 2:17
Reba nanone: Heb 3:12-14
Ingero zo muri Bibiliya:
2Ng 20:1-6, 12, 13, 20-23—Igihe abari bagize ubwoko bw’Imana bagabwagaho igitero, Umwami Yehoshafati yababwiye ko kugira ngo batsinde bagombaga kwizera Yehova n’abahanuzi ba Yehova
1Bm 18:41-46—Umuhanuzi Eliya yagaragaje ko yari afite ukwizera igihe yategerezaga yihanganye ko Yehova akora ibyo yabasezeranyije, akabakiza amapfa yari amaze igihe kirekire abamereye nabi