Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umutimanama

Umutimanama

Ni iki kigaragaza ko Yehova yahaye abantu bose umutimanama?

Rom 2:14, 15

Reba nanone: 2Kor 4:2

Iyo umuntu akomeje gukora ibyaha bigendekera bite umutimanama we?

Ese kumva ko ibyo dukora bikwiriye birahagije?

Yoh 16:2, 3; Rom 10:2, 3

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 2Ng 18:1-3; 19:1, 2​—Yehova yarakariye Umwami Yehoshafati kuko yafatanyije n’umwami mubi Ahabu

    • Ibk 22:19, 20; 26:9-11​—Intumwa Pawulo yavuze ko mbere yo kuba Umukristo, yumvaga ko gutoteza abigishwa ba Kristo no kubica byari bikwiriye

Ni gute twatoza neza umutimanama wacu?

2Tm 3:16, 17; Heb 5:14

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • 1Sm 24:2-7​—Umutimanama w’Umwami Dawidi watumye yubaha Umwami Sawuli wari warashyizweho na Yehova

Ni gute umuntu udatunganye yagira umutimanama ukeye imbere y’Imana?

Efe 1:7; Heb 9:14; 1Pt 3:21; 1Yh 1:7, 9; 2:1, 2

Reba nanone: Ibh 1:5

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Yes 6:1-8​—Yehova yijeje umuhanuzi Yesaya ko yashoboraga kubabarirwa ibyaha

    • Ibh 7:9-14​—Abagize umukumbi munini bashobora kuba incuti z’Imana bitewe n’igitambo cya Kristo

Kuki tutagombye kwirengagiza ibyo umutimanama wacu watojwe n’Ijambo ry’Imana utubwira?

Ibk 24:15, 16; 1Tm 1:5, 6, 19; 1Pt 3:16

Reba nanone: Rom 13:5

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 2:25; 3:6-13​—Adamu na Eva birengagije ibyo umutimanama wabo wababwiraga, kandi ibyo byatumye bakorwa n’isoni bitewe no kutumvira Imana

    • Neh 5:1-13​—Guverineri Nehemiya yakanguye umutimanama w’Abayahudi bagenzi be birengagizaga amategeko y’Imana, bagasaba bagenzi babo inyungu ikabije

Kuki twagombye kwirinda gusitaza abavandimwe na bashiki bacu bataragira imitimanama yatojwe neza?

Ni iki twagombye kwiyemeza ku birebana n’umutimanama wacu?