Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova

Yehova

Izina rye

Izina “Yehova” risobanura “Ituma biba”

Ni iki Yehova ahinduka cyo cyangwa ni izihe nshingano asohoza kugira ngo yite ku bamusenga?

Kuki kweza izina ry’Imana ari cyo kintu cy’ingenzi kurusha ibindi?

Kuki dukwiriye kumvira Yehova, we Mutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi?

Amwe mu mazina y’icyubahiro ya Yehova

Ishoborabyose​—Int 17:1; Ibh 19:6

Papa​—Mat 6:9; Yoh 5:21

Umwigisha Mukuru​—Yes 30:20

Yehova nyiri ingabo​—1Sm 1:11

Umwami uhoraho iteka ​—1Tm 1:17; Ibh 15:3

Nyiri icyubahiro​—Heb 1:3; 8:1

Isumbabyose​—Int 14:18-22; Zab 7:17

Gitare​—Gut 32:4; Yes 26:4

Umwami w’Ikirenga​—Yes 25:8; Amo 3:7

Imwe mu mico ihebuje ya Yehova

Ni gute Yehova agaragaza ko yera kandi se kumenya ibyo bituma twifuza gukora iki?

Kuva 28:36; Lew 19:2; 2Kor 7:1; 1Pt 1:13-16

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Yes 6:1-8​—Igihe umuhanuzi Yesaya yabonaga mu iyerekwa ukuntu Yehova yera cyane, yabanje kumva ko we nta cyo ari cyo, ariko umuserafi yamubwiye ko n’abantu b’abanyabyaha Imana ishobora kubona ko bera

    • Rom 6:12-23; 12:1, 2​—Intumwa Pawulo yasobanuye uko twarwanya ibyifuzo bibi byo gukora ibyaha, ahubwo tugakomeza ‘gukora ibikorwa byera’

Ni mu buhe buryo imbaraga za Yehova ari nyinshi, kandi se ni ibihe bintu bimwe na bimwe azikoresha?

Kuva 15:3-6; 2Ng 16:9; Yes 40:22, 25, 26, 28-31

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Gut 8:12-18​—Umuhanuzi Mose yibukije abantu ko ibintu byiza byose bafite babihawe na Yehova, akoresheje imbaraga ze

    • 1Bm 19:9-14​—Yehova yakoresheje ibintu biteye ubwoba, kugira ngo yereke imbaraga ze umuhanuzi Eliya wari wacitse intege

Kuki Yehova agira ubutabera kuruta abantu bose?

Gut 32:4; Yobu 34:10; 37:23; Zab 37:28; Yes 33:22

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Gut 24:16-22​—Ubutabera bwa Yehova bujyanirana n’imbabazi ze n’urukundo, nk’uko bigaragara mu Mategeko ya Mose

    • 2Ng 19:4-7​—Umwami Yehoshafati yibukije abacamanza ko bakwiriye guca imanza bakurikije uko Yehova abona ibintu; si uko bo babibona

Ni iki kigaragaza ko Yehova afite ubwenge buhambaye?

Zab 104:24; Img 2:1-8; Yer 10:12; Rom 11:33; 16:27

Reba nanone: Zab 139:14; Yer 17:10

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Bm 4:29-34​—Yehova yahaye Umwami Salomo ubwenge buruta ubw’abantu bose bariho icyo gihe

    • Luka 11:31; Yoh 7:14-18​—Yesu arusha Salomo ubwenge, ariko yicishije bugufi yemera ko ubwenge afite yabuhawe na Yehova

Yehova yagaragaje ate ko urukundo ari wo muco w’ingenzi umuranga?

Yoh 3:16; Rom 8:32; 1Yh 4:8-10, 19

Reba nanone: Zef 3:17; Yoh 3:35

  • Ingero zo muri Bibiliya

    • Mat 10:29-31​—Yesu yakoresheje urugero rw’igishwi, kugira ngo agaragaze ko Yehova akunda buri wese mu bamusenga kandi ko amuha agaciro

    • Mar 1:9-11​—Yehova yavugishije umwana we ari mu ijuru, amwizeza ko amukunda, ko amwemera kandi ko amutera ishema

Ni izihe mpamvu zindi zituma twifuza kuba incuti za Yehova? Dore indi mico iboneka muri Bibiliya ituma twifuza kuba incuti ze:

Areba byose​—2Ng 16:9; Img 15:3

Ntahinduka; ariringirwa​—Mal 3:6; Yak 1:17

Agira impuhwe​—Yes 49:15; 63:9; Zek 2:8

Ahoraho; ntagira intangiriro cyangwa iherezo​—Zab 90:2; 93:2

Agira ubuntu​—Zab 104:13-15; 145:16

Ikuzo​—Ibh 4:1-6

Ibyishimo​—1Tm 1:11

Kwicisha bugufi​—Zab 18:35

Ineza​—Luka 6:35; Rom 2:4

Ubudahemuka​—Ibh 15:4

Icyubahiro​—Zab 8:1; 148:13

Imbabazi​—Kuva 34:6

Kwihangana​—Yes 30:18; 2Pt 3:9

Amahoro​—Flp 4:9

Gukiranuka​—Zab 7:9

Twiyumva dute iyo tumenye Yehova neza?

Uko twakorera Yehova

Ni iki kigaragaza ko Yehova asaba abamusenga ibyo bashoboye?

Gut 10:12; Mika 6:8; 1Yh 5:3

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Gut 30:11-14​—Kumvira amategeko Yehova yahaye Abisirayeli binyuze kuri Mose ntibyari bigoye

    • Mat 11:28-30​—Yesu yijeje abigishwa be ko azabaruhura kandi tuzi ko yigana Se mu buryo butunganye

Kuki dukwiriye gusingiza Yehova?

Zab 105:1, 2; Yes 43:10-12, 21

Reba nanone: Yer 20:9; Luka 6:45; Ibk 4:19, 20

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Zab 104:1, 2, 10-20, 33, 34​—Umwanditsi wa zaburi yitegereje ibyaremwe, bituma aririmbira Yehova indirimbo zo kumusingiza

    • Zab 148:1-14​—Ibintu Yehova yaremye biramusingiza n’abamarayika bakamusingiza; natwe dukwiriye kumusingiza

Ni gute imyifatire yacu ituma abantu bubaha Yehova?

Twakora iki kugira ngo tube incuti za Yehova?

Ni gute kwicisha bugufi bituma tuba incuti za Yehova?

Gusoma Bibiliya no gutekereza ku byo dusoma bidufasha bite kuba incuti za Yehova?

Kuki ari iby’ingenzi ko dushyira mu bikorwa ibyo twamenye kuri Yehova?

Kuki tutagomba kugira icyo duhisha Yehova?

Yobu 34:22; Img 28:13; Yer 23:24; 1Tm 5:24, 25

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 2Bm 5:20-27​—Gehazi yagerageje guhisha icyaha, ariko Yehova yatumye umuhanuzi Elisa amenya ibyo Gehazi yakoze

    • Ibk 5:1-11​—Ananiya na Safira bagerageje guhisha icyaha, ariko Yehova yarakigaragaje, kandi barahanwe kuko babeshye umwuka wera