Yesu Kristo
Ni uruhe ruhare rw’ingenzi Yesu afite mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova?
Ibk 4:12; 10:43; 2Kor 1:20; Flp 2:9, 10
Reba nanone: Img 8:22, 23, 30, 31; Yoh 1:10; Ibh 3:14
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Mat 16:13-17—Intumwa Petero yavuze ko Yesu ari Kristo, Umwana w’Imana
-
Mat 17:1-9—Yesu yahinduye isura igihe yari kumwe n’intumwa ze eshatu, kandi igihe Yehova yari mu ijuru yagize icyo avuga ku mwana we
-
Yesu yari atandukaniye he n’abandi bantu bose?
Yoh 8:58; 14:9, 10; Kol 1:15-17; 1Pt 2:22
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Mat 21:1-9—Kuba Yesu yarinjiye muri Yerusalemu nk’intwari, byashohoje ubuhanuzi buvuga iby’Umwami Mesiya, uwo Yehova yatoranyije
-
Heb 7:26-28—Intumwa Pawulo yasobanuye ukuntu Yesu, ari we Mutambyi Mukuru ukomeye, atandukanye n’abandi batambyi bakuru bose
-
Ibitangaza Yesu yakoze bitwigisha iki kuri we no kuri Se?
Yoh 3:1, 2; 5:36
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Mat 4:23, 24—Yesu yagaragaje ko arusha imbaraga abadayimoni, kandi ko ashobora gukiza indwara zose n’ubumuga bwose
-
Mat 14:15-21—Yesu yakoze igitangaza, atubura imigati itanu n’amafi abiri, maze agaburira abantu babarirwa mu bihumbi bari bashonje
-
Mat 17:24-27—Yesu yakoze igitangaza kugira ngo haboneke umusoro w’urusengero no kugira ngo adasitaza imitimanama y’abandi
-
Mar 1:40, 41—Yesu yagize impuhwe bituma akiza umubembe igihe yamwingingaga ngo amukize; ibyo bigaragaza ko yifuza cyane gukuraho indwara
-
Mar 4:36-41—Yesu yatumye umuhengeri utuza, ibyo bikaba bigaragaza ko se yamuhaye ububasha ku bintu kamere
-
Yoh 11:11-15, 31-45—Yesu yararize igihe incuti ye Lazaro yapfaga; nyuma yaho yazuye Lazaro aba agaragaje ko yanga urupfu n’ingaruka rugira ku bantu
-
Ni ubuhe butumwa bw’ingenzi Yesu yigishaga?
Mat 9:35; Luka 4:43; 8:1; Yoh 18:37
Ni iyihe mico ihebuje Yesu yagaragaje igihe yari ku isi? Reba uko yagaragaje imico ikurikira:
Kwishyikirwaho—Mat 13:2; Mar 10:13-16; Luka 7:36-50
Impuhwe; imbabazi—Mar 5:25-34; Luka 7:11-15
Ubutwari—Mat 4:2-11; Yoh 2:13-17; 18:1-6
Kwicisha bugufi—Mat 11:29; 20:28; Yoh 13:1-5; Flp 2:7, 8
Urukundo—Yoh 13:1; 14:31; 15:13; 1Yh 3:16
Kumvira—Luka 2:40, 51, 52; Heb 5:8
Ubwenge—Mat 12:42; 13:54; Kol 2:3
Kuki Yesu yemeye kudupfira, kandi se urupfu rwe rutumarira iki?
Mat 20:28; Yoh 3:16; Ibk 10:43; 1Yh 4:9, 10
Kuki twagombye kwishimira ko Yesu Kristo ari Umwami mu ijuru?
Zab 72:12-14; Dan 2:44; 7:13, 14; Ibh 12:9, 10
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Zab 45:2-7, 16, 17—Iyi zaburi igaragaza ko Umwami Imana yatoranyije azatsinda abanzi be bose, kandi ko azategekesha ukuri, gukiranuka no kwicisha bugufi
-
Yes 11:1-10—Igihe Yesu azaba ari Umwami, isi izahinduka paradizo irangwa n’amahoro
-
Ni iki Yesu azakora mu gihe kiri imbere?
2Ts 1:7-9; 2:8; Ibh 19:11-21