Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 8

Abantu banini cyane ku isi

Abantu banini cyane ku isi

UBONYE umuntu muremure cyane, ushobora gukoza umutwe kuri zeke y’inzu yanyu, aje agusatira, wabitekerezaho iki? Uwo muntu yaba ari igihangange rwose! Rero, ku isi higeze kubaho abantu banini cyane. Bibiliya igaragaza ko ba se bari abamarayika. Ariko se, ibyo bishoboka bite?

Wibuke ko Satani, wa mumarayika mubi, yari ashishikajwe no gukwiza akaga n’urugomo. Yanagerageje gutuma abamarayika b’Imana baba babi. Amaherezo, bamwe muri bo baje kumwumvira. Baretse umurimo Imana yari yarabategetse gukora mu ijuru, nuko baza ku isi maze bambara imibiri y’abantu. Waba se uzi impamvu?

Bibiliya ivuga ko abo bana b’Imana babonye ko abakobwa b’abantu ari beza maze bagira irari ryo kubana na bo. Hanyuma, baje ku isi maze bashaka abagore. Bibiliya ivuga ko ibyo byari bibi, kuko abamarayika baremewe kuba mu ijuru.

Abo bamarayika n’abagore babo babyaye abana batameze nk’abandi. Bakivuka, bashobora kuba barasaga n’aho badatandukanye n’abandi. Ariko bakomeje gukura baba banini cyane kurushaho, ari na ko barushaho kugira imbaraga, kugeza babaye ibihangange.

Ibyo bihangange byari n’ibigome. Kandi kubera ko bari banini cyane kandi bafite imbaraga nyinshi, bagiriraga nabi abantu. Bageragezaga guhatira abantu bose kuba abagome nka bo.

Henoki yari yarapfuye, ariko nanone ku isi hari undi muntu mwiza. Uwo muntu yitwaga Nowa. Nowa yumviraga Imana iteka.

Umunsi umwe, Imana yamenyesheje Nowa ko yari igiye kurimbura abantu babi bose, ariko ko yari kuzamurokora, we n’umuryango we hamwe n’inyamaswa nyinshi. Reka turebe uko Imana yabigenje.

Itangiriro 6:​1-8; Yuda 6.