Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 7

Umugabo w’intwari

Umugabo w’intwari

UKO abantu bagendaga biyongera ku isi, ni na ko abenshi muri bo bakoraga ibintu bibi nka Kayini. Ariko hari umugabo umwe wari utandukanye na bo. Uwo mugabo yitwaga Henoki. Henoki yari umugabo w’intwari. N’ubwo abantu bose bari bamukikije bakoraga ibintu bibi cyane, we yakomeje gukorera Imana.

Waba se uzi icyatumaga abantu b’icyo gihe bakora ibibi byinshi bene ako kageni? Niko ye, ni nde wateye Adamu na Eva kutumvira Imana maze bakarya ku mbuto yari yarababujije kurya? Ni umumarayika mubi. Bibiliya imwita Satani. Ni we ugerageza gutuma abantu bose baba babi.

Umunsi umwe, Imana yategetse Henoki kumenyesha abantu ikintu kitabashimishije na busa. Yagombaga kubabwira ati ‘umunsi umwe, Imana izarimbura abagizi ba nabi bose.’ Ibyo bishobora kuba byararakaje abantu cyane. Biranashoboka ko baba barashatse kumwica. Rero, kugira ngo Henoki abwire abantu ibyo Imana yari igiye gukora, byamusabaga ubutwari buhambaye.

Imana ntiyaretse ngo Henoki abeho igihe kirekire muri abo bantu babi. Yamaze imyaka 365 gusa. Ngo “imyaka 365 gusa”? Yee, kuko muri icyo gihe abantu bari bakomeye cyane kandi babagaho igihe kirekire cyane kurusha ubu. Nka Metusela mwene Henoki yamaze imyaka 969!

Henoki amaze gupfa, abantu bagiye baba babi kurushaho. Bibiliya ivuga ko ‘kwibwira kose kw’imitima yabo kwari kubi gusa iteka ryose,’ kandi ngo ‘isi yari yuzuye urugomo.’

Waba uzi imwe mu mpamvu zatumye ku isi habaho urugomo rungana rutyo muri icyo gihe? Ni ukubera ko Satani yari afite uburyo bushya bwo gutuma abantu bakora ibintu bibi. Ibyo turabisobanurirwa mu nkuru ikurikira.

Itangiriro 5:21-24, 27; 6:5; Abaheburayo 11:5; Yuda 14, 15.