Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 1

Imana itangira kurema ibintu

Imana itangira kurema ibintu

IBINTU byiza byose dufite bikomoka ku Mana. Yaremye izuba ngo ritumurikire ku manywa, irema ukwezi n’inyenyeri ngo bijye bitumurikira nijoro. Kandi yaremye isi ngo tuyibemo.

Ariko izuba, ukwezi, inyenyeri n’isi si byo Imana yabanje kurema. Mbese uzi ibyo yaremye mbere na mbere? Ni ibiremwa bitaboneka bisa na yo. Ntidushobora kubona ibyo biremwa nk’uko tudashobora kubona Imana. Muri Bibiliya, ibyo biremwa byitwa abamarayika. Imana yaremye abamarayika kugira ngo babane na yo mu ijuru.

Umumarayika wa mbere Imana yabanje kurema yari yihariye. Ni we Mwana wa mbere w’Imana, kandi yakoranye na Se, amufasha kurema ibindi bintu byose. Yafashije Imana kurema izuba, ukwezi, inyenyeri n’iyi si yacu.

Icyo gihe se, isi yari imeze ite? Mu ntangiriro, nta washoboraga kuyibaho. Nta kintu cyari kiyiriho uretse inyanja nini yari iyitwikiriye. Ariko Imana yashakaga ko abantu bayituraho. Ni bwo itangiye kuyitunganya. Yabigenje ite?

Mbere na mbere, isi yari ikeneye urumuri. Bityo, Imana yatumye urumuri rw’izuba rumurikira isi. Yabikoze ku buryo hashoboraga kubaho igihe cy’ijoro n’igihe cy’amanywa. Nyuma, Imana yatumburuye mu nyanja ubutaka.

Mu mizo ya mbere, nta kintu cyari ku isi. Byari bimeze nk’uko bigaragara kuri iyo shusho. Nta ndabo zariho, cyangwa ibiti, cyangwa inyamaswa. Nta n’amafi yari mu nyanja. Imana yari igifite umurimo munini wo gukora, kugira ngo isi ibe ahantu heza cyane ho guturwa n’inyamaswa n’abantu.

Yeremiya 10:12; Abakolosayi 1:15-17; Itangiriro 1:1-10.