Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 6

Umwana mubi n’umwana mwiza

Umwana mubi n’umwana mwiza

REBA Kayini na Abeli. Barakuze. Kayini yabaye umuhinzi w’imyaka y’impeke, imbuto n’imboga.

Abeli we, yabaye umushumba w’intama. Kwita ku bana b’intama byaramushimishaga cyane. Abana b’intama barakuze bavamo intama zishishe, maze mu gihe gito Abeli aba amaze kugira umukumbi utubutse aragira.

Umunsi umwe, Kayini na Abeli bagiye gutura Imana ituro. Kayini yajyanye bimwe mu byo yari yejeje, naho Abeli ajyana intama irusha izindi ubwiza mu zo yari afite. Yehova yishimiye Abeli n’ituro rye, ariko ntiyishimira Kayini n’ituro rye. Waba uzi impamvu?

Ibyo ntibyatewe n’uko gusa ituro rya Abeli ryarutaga irya Kayini. Byatewe n’uko Abeli yari umuntu mwiza. Yakundaga Yehova, akanakunda mukuru we. Ariko Kayini we yari mubi; ntiyakundaga umuvandimwe we.

Ni yo mpamvu Imana yasabye Kayini guhindura imyifatire ye. Ariko Kayini yanze kubyitaho. Yarakajwe cyane n’uko Imana yishimiye Abeli. Nuko Kayini abwira murumuna we ati ‘tujye mu gasozi.’ Igihe bari bonyine iyo ngiyo, Kayini yakubise murumuna we Abeli. Yamukubise yihanukiriye aramwica. Mbega ishyano!

N’ubwo Abeli atakiriho, Imana iracyamwibuka. Yari umuntu mwiza kandi Yehova ntiyibagirwa umuntu nk’uwo. Umunsi umwe, Imana izamuzura. Icyo gihe Abeli ntazongera gupfa. Azabaho iteka hano ku isi. Mbega ukuntu tuzishimira kumenyana n’abantu bameze nka Abeli!

Ariko Imana ntikunda abantu bameze nka Kayini. Ni yo mpamvu, igihe Kayini yicaga murumuna we, Imana yamuhaye igihano cyo kumuca akajya kuba kure y’abo mu muryango we. Igihe Kayini yari agiye kuba mu kandi karere k’isi, yajyanye umwe muri bashiki be amugira umugore we.

Kayini n’umugore we baje kubyarana abana. Abandi bahungu n’abakobwa ba Adamu na Eva barashyingiranywe, na bo babyara abana. Bidatinze, ku isi haba hamaze kugwira abantu benshi. Reka turebe amateka ya bamwe mu bantu b’icyo gihe..

Itangiriro 4:2-26; 1 Yohana 3:11, 12; Yohana 11:25.