Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 2

Kuva ku mwuzure kugeza igihe cyo kuvanwa mu Misiri

Kuva ku mwuzure kugeza igihe cyo kuvanwa mu Misiri

Abantu barokotse umwuzure bari umunani gusa, ariko uko iminsi yagendaga ihita, bariyongereye baba ibihumbi byinshi. Hashize imyaka 352 nyuma y’Umwuzure, ni bwo Aburahamu yavutse. Imana yakomeje isezerano ryayo iha Aburahamu umwana w’umuhungu, witwaga Isaka. Mu bahungu babiri ba Isaka, Yakobo ni we Imana yahisemo.

Yakobo yari afite umuryango munini wari ugizwe n’abahungu 12 hamwe n’abakobwa. Abahungu be 10 bangaga Yozefu murumuna wabo, maze baramugurisha ajya kuba umucakara mu Misiri. Nyuma Yozefu yaje kuba umuntu ukomeye muri icyo gihugu. Igihe hateraga inzara ikaze, yagerageje bene se kugira ngo arebe niba bari barahinduye imitima. Hanyuma, umuryango wose wa Yakobo, ari bo Bisirayeli, wimukiye mu Misiri. Ibyo byabaye hashize imyaka 290 nyuma y’ivuka rya Aburahamu.

Mu myaka 215 yakurikiyeho, Abisirayeli bagumye mu Misiri. Yozefu amaze gupfa, bagizwe abacakara. Nyuma y’igihe runaka, haje kuvuka Mose, maze Imana iramukoresha kugira ngo avane Abisirayeli mu Misiri. Mu gice cya KABIRI, havugwa iby’ayo mateka y’imyaka 857.

 

IBIRIMO

INKURU YA 11

Umukororombya wa mbere

Mu gihe ubonye umukororombya, wagombye kukwibutsa iki?

INKURU YA 12

Abantu bubaka umunara muremure

Imana yararakaye, itanga igihano kikigira ingaruka ku bantu muri iki gihe.

INKURU YA 13

Aburahamu, incuti y’Imana

Kuki Aburahamu yavuye mu rugo rwe, akajya kuba mu mahema ubuzima bwe bwose?

INKURU YA 14

Imana igerageza ukwizera kwa Aburahamu

Kuki Imana yasabye Aburahamu gutamba umwana we Isaka?

INKURU YA 15

Umugore wa Loti areba inyuma

Ibyo yakoze bitwigisha isomo ry’ingenzi.

INKURU YA 16

Isaka abona umugore mwiza

Ni iki cyatumye Rebeka aba umugore mwiza cyane? Ese ni uko yari afite uburanga cyangwa hari ikindi cyabiteye?

INKURU YA 17

Abana b’impanga bari batandukanye

Isaka yakundaga Esawu cyane, ariko Rebeka agakunda Yakobo.

INKURU YA 18

Yakobo ajya i Harani

Yakobo yabanje gushakana na Leya nubwo Rasheli ari we yakundaga.

INKURU YA 19

Yakobo yari afite umuryango munini

Ese imiryango 12 ya Isirayeli yitiriwe abahungu 12 ba Yakobo?

INKURU YA 20

Dina agerwaho n’akaga

Yahuye n’akaga azira inshuti mbi.

INKURU YA 21

Yozefu yangwa na bene se

Ni iki gishobora kuba cyaratumye bamwe muri bo bashaka kwica umuvandimwe wabo?

INKURU YA 22

Yozefu mu nzu y’imbohe

Ntiyafunzwe azira ko yarenze ku itegeko, ahubwo yazize ko yakoze ibikwiriye.

INKURU YA 23

Inzozi za Farawo

Inka ndwi n’amahundo arindwi byari bifite icyo bihuriyeho.

INKURU YA 24

Yozefu agerageza bene se

Twabwirwa n’iki ko batari bakimeze nka mbere bamugurisha ngo age kuba umucakara?

INKURU YA 25

Umuryango wa Yakobo wimukira mu Misiri

Ni iki cyatumye abari bagize umuryango wa Yakobo bitwa Abisirayeli aho kwitwa Abayakobo?

INKURU YA 26

Yobu ni indahemuka ku Mana

Yobu yatakaje ibye byose n’abana be kandi ararwara. Ese Imana yarimo imuhana?

INKURU YA 27

Umwami mubi ategeka Misiri

Ni iki cyatumye ategeka abantu be kwica abana b’abahungu b’Abisirayeli bose?

INKURU YA 28

Uko Mose yarokowe

Nyina wa Mose yashatse uko yamukiza kuko itegeko ryavugaga ko abana b’abahungu bose b’Abisirayeli bagombaga kwicwa.

INKURU YA 29

Mose ahunga

Igihe Mose yari afite imyaka 40 yumvaga ko yari yiteguye gukiza Abisirayeli, ariko si ko byari bimeze.

INKURU YA 30

Igihuru kigurumana

Yehova yakoresheje ibitangaza binyuranye kugira ngo yumvishe Mose ko igihe cyari kigeze ngo avane Abisirayeli mu Misiri.

INKURU YA 31

Mose na Aroni kwa Farawo

Kuki Farawo yanze kumvira Mose ngo areke Abisirayeli bagende?

INKURU YA 32

Ibyago 10

Imana yateje Misiri ibyago 10, bitewe n’uko Farawo umwami waho yinangiye akanga kureka Abisirayeli ngo bagende.

INKURU YA 33

Bambuka Inyanja Itukura

Mose yagabanyijemo kabiri Inyanja Itukura abishobojwe n’imbaraga z’Imana, maze Abisirayeli bambuka ku butaka bwumutse.